Ibi yabigarutseho ku wa 8 Ugushyingo 2024, i Huye, mu gikorwa yifatanijemo na BK Foundation ku bufatanye na UR-Huye, kigamije kwagura imikorere y’ababyiruka kugira ngo barusheho kumenya igikenewe ku isoko ry’umurimo muri gahunda yiswe ’Career Professional Hub’.
The Ben wize Ibinyabuzima n’Ubutabire (Biochimie) mu mashuri yisumbuye, yavuze ko yakuze azi ko azaba umuganga.
Icyakora nyuma yaje kwibonamo impano y’ubuhanzi, ndetse aranabukomeza. Yavuze ko mu ntangiriro byari bigoye kuko habaga harimo ibicantege byinshi, gusa akomeza gutwaza.
Ati" Gutera umugongo ibicantege ni ikintu cya ngombwa cyane kuko n’iyo yaba umwe cyangwa babiri, bashobora kuguca intege ndetse bakanagukomeretsa ugasanga ntukomeje. bisaba gushikama mu byo urimo."
Yakomeje agira ati "Niba wiyumvamo ikintu cyiza cyaguteza imbere, ntihakagire umuntu n’umwe uguhagarika muri cyo."
Uyu muhanzi avuga ko n’ubwo yabaye umuhanzi, yageze mu mahanga aho yakomeje kugira inyota yo kwiga ibijyanye n’ubuganga, dore ko yize ’Public Health’ ndetse akaba akifitemo ibisigisi byo kuzashinga ivuriro kugira ngo agere ku nzozi ze zo kuba umuganga nk’uko yabirotaga akiri umwana.
The Ben, ubu wabaye umuhanzi warenze imbibi z’u Rwanda, yavuze ko ikindi ikintu cyamufashije gukomeza gutwaza, harimo no kugira ikinyabupfura ndetse n’umubyeyi we wakomeje kumugirira icyizere kandi akanamusengera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!