00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yerekeje muri Suède mu rugendo azakomereza i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 July 2022 saa 02:43
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Nyakanga 2022, The Ben yerekeje muri Suède aho agiye gukorera igitaramo ku wa 30 Nyakanga 2022, mbere gato y’uko yerekeza i Kigali aho afite ikindi giteganyijwe ku wa 6 Kanama 2022.

Ntezimana Blaise watumiye The Ben yabwiye IGIHE ko uyu muhanzi yahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yerekeza muri Suède.

Byibuza agiye gukora urugendo rw’amasaha 15 rumuganisha muri Suède.

Mu kiganiro twagiranye, The Ben witeguraga guhaguruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yijeje abakunzi be batuye ku Mugabane w’i Burayi igitaramo cyiza.

Ati “Abakunzi b’umuziki wanjye nta byinshi bidasanzwe nababwira uretse kwitegura igitaramo cyiza. Ndabizi ko bari bankumbuye nanjye nabizeza kuzabamara urukumbuzi.”

The Ben yatumiwe mu bitaramo ngarukamwaka ‘Africa- Nordic’ byatangijwe n’Umunyarwanda Ntezimana Blaise, bikaba bigamije guhuza Afurika n’Ibihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi hifashishijwe umuco n’umuziki.

Byitezwe ko iki gitaramo The Ben azagikorera mu Mujyi wa Stockholm aho azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bo muri Suède barimo Nils Ström ufite impano yo gucuranga gitari, Joseph Nordin, Umugande Martin Luther Kintu n’Itorero Inyaruguru ry’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.

Muri iki gitaramo hitezwe igikorwa cyo kwerekana amashusho agaragaza ahantu nyaburanga ba mukerarugendo basura, n’amahirwe yo gushora imari mu Rwanda.

The Ben azasoza iki gitaramo ahite yitegura kwerekeza mu Rwanda aho yatumiwe mu cyiswe "Rwanda Rebirth Celebration" gitegerejwe muri BK Arena ku wa 6 Kanama 2022.

The Ben yahagurutse muri Amerika yerekeza muri Suède
The Ben ategerejwe muri Suède aho azakorera igitaramo mbere yo kwerekeza mu kindi muri Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .