Ibi byabereye mu gitaramo cyo kumurika iyi album cyabereye mu Mujyi wa Bruxelles mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira u wa 9 Werurwe 2025, aho Bwiza na The Ben basusurukije abakunzi b’umuziki bari bitabiriye ari benshi.
Uretse aba bahanzi abandi barimo DJ Toxxyk na DJ Princess Flor kimwe n’abayoboye igitaramo barimo Lucky na Ally Soudy nabo batanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.
Bitewe n’uko iyi album bamurikaga itarajya hanze dore ko izasohoka ku wa 28 Werurwe 2025, hari indirimbo nke Bwiza yari yitwaje ari na zo yagurishije abakunzi be bifuzaga kuyumva mbere no kumushyigikira.
Igiciro gito ku wifuzaga kuyigura mbere, cyari ibihumbi 500 Frw icyakora ukaba wayarenza bitewe n’uburyo ushaka gushyigikira uyu muhanzikazi.
Muri kopi zirindwi zaguriwe mu gitaramo hahise haboneka 9500 by’ama-Euro (arenga miliyoni 14 Frw) aya akiyongeraho miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, The Ben yaguze iyi album.
Yose hamwe byibuza Bwiza yavuye muri iki gitaramo cyabereye mu Bubiligi agurishije iyi album arenga miliyoni 16 Frw mu gihe nyamara itaranamara kujya ku isoko.
Uretse abo twagarutseho basusurukije abitabiriye iki gitaramo, cyagaragayemo abandi banyamuziki nka Ben Kayiranga wari wavuye mu Bufaransa, Kim Kizito, umunyamakuru wananyuze mu itsinda rya Just Family usanzwe atuye mu Bubiligi, Aline Gahongayire n’abandi benshi.


































Amafoto: Uwimana Emmy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!