00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yayiguze miliyoni 2 Frw: Bwiza yamurikiye album mu Bubiligi igurwa arenga miliyoni 10 Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 March 2025 saa 04:57
Yasuwe :

Mu gitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri yise ‘25 Shades’ yakoreye mu Bubiligi, Bwiza yayicuruje arenga miliyoni 10 Frw, zirimo ebyiri zatanzwe na The Ben wahavuye aguze kopi ebyiri buri yose akaba yayitanzeho miliyoni 1Frw.

Ibi byabereye mu gitaramo cyo kumurika iyi album cyabereye mu Mujyi wa Bruxelles mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira u wa 9 Werurwe 2025, aho Bwiza na The Ben basusurukije abakunzi b’umuziki bari bitabiriye ari benshi.

Uretse aba bahanzi abandi barimo DJ Toxxyk na DJ Princess Flor kimwe n’abayoboye igitaramo barimo Lucky na Ally Soudy nabo batanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.

Bitewe n’uko iyi album bamurikaga itarajya hanze dore ko izasohoka ku wa 28 Werurwe 2025, hari indirimbo nke Bwiza yari yitwaje ari na zo yagurishije abakunzi be bifuzaga kuyumva mbere no kumushyigikira.

Igiciro gito ku wifuzaga kuyigura mbere, cyari ibihumbi 500 Frw icyakora ukaba wayarenza bitewe n’uburyo ushaka gushyigikira uyu muhanzikazi.

Muri kopi zirindwi zaguriwe mu gitaramo hahise haboneka 9500 by’ama-Euro (arenga miliyoni 14 Frw) aya akiyongeraho miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, The Ben yaguze iyi album.

Yose hamwe byibuza Bwiza yavuye muri iki gitaramo cyabereye mu Bubiligi agurishije iyi album arenga miliyoni 16 Frw mu gihe nyamara itaranamara kujya ku isoko.

Uretse abo twagarutseho basusurukije abitabiriye iki gitaramo, cyagaragayemo abandi banyamuziki nka Ben Kayiranga wari wavuye mu Bufaransa, Kim Kizito, umunyamakuru wananyuze mu itsinda rya Just Family usanzwe atuye mu Bubiligi, Aline Gahongayire n’abandi benshi.

Ally Soudy yavuye muri Amerika yerekeza i Burayi gushyigikira Bwiza
Abakunzi b'umuziki kwihangana byanze begera urubyiniro
Abazindutse bafashe ibyicaro hakiri kare kugira ngo birebere igitaramo
Aline Gahongayire ni umwe mu bashyigikiye Bwiza muri iki gitaramo
Abakunzi b'umuziki batahanye amashusho y'urwibutso ari benshi
Ally Soudy yayoboraga iki gitaramo afatanyije na Luky
Ben Kayiranga yaturutse mu Bufaransa agiye gushyigikira Bwiza
Angel Diva yari yavuye mu Bufaransa yitabiriye igitaramo cya Bwiza
Bwiza na The Ben bageze aho bafatanya kuririmbana indirimbo 'Best Friend'
Bwiza ni umwe mu bahanzikazi bo mu Rwanda bakunzwe muri Diaspora y'i Burayi
Bwiza yafashijwe n'ababyinnyi babyina gakondo
Bwiza yagize umwanya wo gutaramana n'abakunzi be
Ibyishimo byageze aho birenga abafana
Itorero ry'urubyiruko rutuye mu Bubiligi ryashimishije abakunzi b'umuziki bitabiriye iki gitaramo
DJ Toxxyk yari yatumiwe kuvanga imiziki muri iki gitaramo
Didier Touch ari mu bacurangiye yaba Bwiza na The Ben
Kim Kizito n'umugore we bakoze urugendo rugera ku birometero ijana kugira ngo bitabire igitaramo cya Bwiza
Muyoboke Alex yari muri iki gitaramo
Ntabwo cyari igitaramo cy'abato gusa
Kim Kizito umaze igihe yimukiye mu Bubiligi yaramukije abitabiriye iki gitaramo
The Ben na Bwiza batanze ibyishimo ku bakunzi babo
The Ben ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Bubiligi
The Ben yagaragarijwe urukundo n'abakunzi b'umuziki mu Bubiligi
The Ben yakoreshaga imbaraga nyinshi kugira ngo ashimishe abakunzi be
The Ben yanyuzagamo akabyinana n'abakunzi be
The Ben yaririmbanaga n'abafana be
The Ben yaririmbiye umugore we Uwicyeza Pamella
The Ben yatanze ibyishimo ku bakunzi b'umuziki mu Bubiligi
Umunyamakuru wa IGIHE i Burayi, Karirima ari mu bitabiriye iki gitaramo
Umuryango washinze 'Inkuru z'abato' waguze album ya Bwiza ama-Euro 1000
Uyu mubyeyi yahaye impano umuryango wa The Ben na Pamella
Uwicyeza Pamella yari mu gitaramo cya Bwiza
Umwe mu bafana baguze album, yahise ayishyura ako kanya
Bamwe basigaranaga ifoto y'urwibutso

Amafoto: Uwimana Emmy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .