00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yavuze ku mwaka amaze abana na Pamella, ahakana ko babyaye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 December 2024 saa 10:46
Yasuwe :

Umuhanzi The Ben uri mu bamaze kubaka izina mu Rwanda no hanze yarwo, yagaragaje ko mu mwaka ushize arushinze na Uwicyeza Pamella urangiye hari imyitwarire imwe ya gisore yashyize ku ruhande.

Uyu muhanzi warushinze na Pamella ku wa 23 Ukuboza 2023, uri kwizihiza umwaka ushize arushinze, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda.

Yabajijwe impinduka ziba ku muntu iyo amaze kurushinga, avuga ko hari byinshi bibaho cyane ko umuntu mushakana muba mutarakuranye.

Ati “Uba ugiye kubana n’umuntu mutakuranye mutareranywe. Uba ugomba kumenyera ikintu akunda nawe akamenyera ibyo ukunda. Ni urugendo rusaba kwihangana. Kera natahaga saa Cyenda z’ijoro kubera akazi, ariko ubu urumva bigomba guhinduka, cyangwa byarahindutse. Ntaha kare nkakora inshingano zimwe mu rugo.’’

Yavuze ko uretse we wagiye ahindura ibintu bimwe na bimwe mu buzima bwe, n’umugore we ariko byagenze.

Ati “Nawe hari byinshi yigomwe, yimenyereje… ni uko ariko byose hamwe bikaduhuriza hamwe mu kuduhesha ibyiza kandi tugakomera.”

Yabajijwe impamvu akunze gukoresha umugore mu mashusho y’indirimbo zimwe na zimwe, agaragaza ko bimworohera.

Yavuze ko iyo bakoranye biba byiza, kandi akaba afite igikundiro cy’Imana ku buryo ikintu bakoranye cyishimirwa.

Yagaragaje ko we n’umugore we bamaze kuba umwe ku buryo, iyo umwe abonetse ahantu wenyine abantu babyibazaho.

Ati “Iyo ndi ahantu, nkagaragara njyenyine abantu barishima ariko bakambaza ngo ari hehe? Nawe bikaba uko.”

Uyu muhanzi avuga ko umugore adafite impano yo kuririmba, ariko akaba afite ugutwi k’umuziki, ndetse yashimangiye ko indirimbo zigaragaramo umugore we yaba ‘Ni Forever’ cyangwa ‘True Love’ yagiye azandika ariwe agendeyeho.

Ati “Pamella indirimbo yagiye agaragaramo ni indirimbo nagiye mwandikira, we ubwe. Kuba azigaragaramo ni ize.”

Yahakanye amakuru yavugaga ko umugore we yaba yarabyaye mu ibanga.

Uyu muhanzi yavuze ko indirimbo ze zose yagiye akorana n’abahanzi batandukanye, azagaragara baziririmbana nabo mu gitaramo ateganya gukora ku wa 1 Mutarama 2025 muri BK Arena.

Uyu muhanzi yavuze ko igitaramo cye kizaba kirimo udushya twinshi, biturutse ku kuntu giteguye. Ati “Turashaka gutanga ishusho ngari y’aho umuziki nyarwanda ugeze.”

Yakomeje avuga ko abahanzi barimo Rema Namakula, Otile Brown ndetse na Diamond Platnumz bose bari mu banyamahanga bakoranye nawe bagomba kwitabira iki gitaramo.

Kwinjira muri iki gitaramo cya The Ben bizaba ari 5000 Frw, ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 20 Frw, ibihumbi 25 Frw ndetse n’ibihumbi 50 Frw bitewe n’aho ushaka kwicara. Hari kandi na tike iri kugura miliyoni 1,5Frw.

Ushaka kugura itike yo mu gitaramo cye The Ben wakanda hano.

The Ben yavuze ko hari byinshi yahindutseho nyuma yo kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .