Urebye ku rukuta rwe rwa Youtube, ubona ko The Ben nta ndirimbo n’imwe yakoreye amashusho ariho, bigaragaza imbaraga nke yari afite mu bikorwa bye umwaka ushize.
Uyu muhanzi utararengeje ingohe ibyifuzo by’abakunzi be, yemereye IGIHE ko abizi neza ko hari ibyo atakoze uko bikwiye mu mwaka wa 2020, abizeza impinduka mu 2021.
The Ben yavuze ko umwaka wa 2020 yawuhariye gahunda zo kwita ku muryango we ndetse no kuruhuka muri rusange, nubwo bimwe byagiye bihurirana na birantega atiteye.
Uyu muhanzi yagize ati “Naje mu Rwanda nje kuririmba mu gitaramo kitwinjiza mu 2020, nyuma yaho nari mfite gahunda zitandukanye zagiye zikomwa mu nkokora n’ibintu binyuranye, mpitamo gutuza mboneraho no kwita ku muryango wanjye, yewe ngira n’ibindi bikorwa byanjye bwite nitaho harimo no kuruhuka.”
Umwaka wa 2020 wabaye uwa birantega kuri The Ben
Mugisha Benjamin nyuma yo kurangiza igitaramo yakoreye i Kigali tariki 1 Mutarama 2020, yari yiteze gushyira ku murongo utuntu tumwe na tumwe mu muryango we agahita asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye.
Muri icyo gihe ntibyakunze kuko uyu muhanzi yahise abona inshingano zo kwita kuri Green P [murumuna we] wari umaze igihe afunze.
Ubwo byari bimaze kujya mu buryo ndetse Green P amaze gufungurwa, hadutse icyorezo cya COVID-19 cyatumye imipaka yose ifungwa bituma yiyemeza gukorera mu Rwanda.
Igihe The Ben yisuganyaga ngo atangire gukorera umuziki imbere mu gihugu, yahise apfusha mushiki we witabye Imana mu mwaka ushize.
Ibi byose byatumye The Ben afata 2020 nk’umwaka wo kwiyitaho no kwita ku muryango we.
Icyakora avuga ko byanamuhaye umwanya wo gufasha abahanzi bashya mu muziki, aboneraho gukorana indirimbo n’abarimo Muchoma, Igor Mabano n’abandi.
Yanakoranye indirimbo n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda barimo Umunye-Congo Cappuccino n’Umugandekazi Rema baherutse gukorana iyitwa ‘This is love’.
The Ben afata 2021 nk’umwaka w’incungu
Mu mpera z’Ugushyingo 2020, The Ben yafashe rutemikirere yerekeza muri Tanzania, benshi batekereje ko agiye mu rugendo rwe bwite ariko mu by’ukuri bihabanye n’ukuri ahubwo yari agiye mu kazi.
Mu byari bimujyanye harimo no kurangiza umushinga w’indirimbo ‘This is love’ yakoranye na Rema Namakula wo muri Uganda, wari kumwe na Nessim usanzwe amutunganyiriza indirimbo.
Aba bombi bakoranye ‘This Is Love’ banayifatira amashusho, kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 300 mu cyumweru kimwe imaze ku rukuta rwa YouTube.
The Ben avuga ko iyi ndirimbo ari intangiriro y’ibikorwa abakunzi be bakwiye kumwitegaho mu 2021.
Ati “Usibye n’abafana banjye nanjye ubwanjye ndabizi ko hari ibyo ntakoze, ariko nibahumure 2021 ndaje mbahe ibyo bakwiye. Umwaka ushize nawuhariye gahunda zinyuranye ziganjemo iz’umuryango wanjye, izanjye bwite ndetse no kuruhuka.”
Uyu muhanzi ahamya ko afite ibihangano byinshi bikoze neza kandi bibitse azasohora mu minsi mike iri imbere.
Kugeza ubu zimwe mu ndirimbo bizwi ko The Ben yakoze zirimo iyo yakoranye na Sauti Sol ndetse n’iyo yakoranye na Tiwa Savage.
Indirimbo nshya The Ben aherutse gukorana na Rema wo muri Uganda, ahamya ko ari itangiriro ryiza ry’umwaka wa 2021




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!