The Ben yahishuye ko abamusabye ntabahe, bahindukiye bagakwiza ko yazimye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Ugushyingo 2020 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben muri iyi minsi ari kugaragara mu ndirimbo zinyuranye ahuriramo n’abahanzi bari kurwana no gukomeza amazina yabo mu muziki nyarwanda, ibintu byatumye hari bamwe batangira kumubona nk’uri gusubira inyuma mu mikorere.

Ku mbuga nkoranyambaga hari benshi bakomeje kunnyega The Ben, bavuga ko izina afite atakabaye akorana indirimbo n’abahanzi bakizamuka.

Ibi byatangiye gufata indi ntera nyuma yo gusohoka kw’indirimbo ‘Umutoso’ yakoranye na Muchoma, nyuma y’amasaha make hagakurikiraho ‘For Real’ yakoranye na Igor Mabano. Zombi ziyongera kuri ‘Ngufite ku mutima’ Zizou Alpacino yamuhurijemo na Bushali.

Izi ndirimbo ziri mu zazamuye amagambo y’abanenga The Ben kwisubiza hasi yemera gukorana n’aba bahanzi bakiri kurwana no gukomeza amazina yabo.

The Ben yavuze ko abamunenga, biganjemo abafite ibyo bamusabye ariko ntabibahe.

Ati ”Ntacyo bintwaye rwose, nta na rimwe nzahagarika gufasha kuko biri muri njye. Sinareka gufasha ngo ni uko kanaka yavuze ngo nimfasha ndasubira inyuma. Buji imwe iyo icanye indi ntabwo ihita izima, mu by’ukuri imwe yacana izindi igihumbi.”

Yakomeje agir ati “Nta byinshi nifuza kubivugaho kuko akenshi biva ku bantu baba baransabye ibintu runaka simbikore, mba mbizi rwose. Reka mbabwire, umwana wanyegereye akansaba ko dukorana, iyo mbyanga nkamubwira ko atari ku rwego rwanjye nabyo byari kuba inkuru. Si icyo nabikoreye kuko njye nabafashije kuko uwo ariwe ndiwe, narafashijwe nanjye ngomba gufasha.”

The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse amaze kwandika izina rikomeye mu karere.

Uyu musore ubusanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yujuje umwaka ari kubarizwa mu Rwanda, aho yageze umwaka ushize ubwo yari mu myiteguro y’igitaramo cya East African Party yakoze tariki 1 Mutarama.

Ubwo The Ben yasuraga Dj Bob yongeye kuvuga ku bamaze iminsi bamushinja gusubira inyuma

Izi ndirimbo The Ben yakoranye n’aba bahanzi bakizamuka zabaye imbarutso yo gushinjwa kwisubiza hasi

The Ben ahamya ko we iyo afashije abahanzi bakizamuka aba azirikana uko yafashijwe mu gutangira kwe
Muchoma yakoranye indirimbo Umutoso na The Ben
Igor Mabano wakoranye indirimbo 'For Real' na The Ben

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .