00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yateguje igitaramo kivugwamo Diamond

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 December 2024 saa 07:22
Yasuwe :

The Ben yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kwinjiza abantu mu 2025, ari na cyo azamurikiramo album ya gatatu, aho bivugwa ko ashobora no gutumira Umunya-Tanzania Diamond Platnumz.

Uyu muhanzi yateguje iki gitaramo mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga aho yavuze ko agiye gukora igitaramo yise “The New Year Groove’’, azanamurikiramo album ye nshya akanatangirana umwaka mushya n’abakunzi be.

Iki gitaramo kizabera muri BK Arena, ku wa 1 Mutarama 2025. Ntabwo yigeze atangaza abandi bahanzi bazaririmbana muri iki gitaramo, gusa amakuru IGIHE yahawe n’abantu ba hafi y’uyu muhanzi avuga ko iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi bo mu Rwanda, biganjemo abakoranye indirimbo n’uyu muhanzi.

Uretse ibyo kandi gishobora kuririmbamo Diamond Platnumz bahuriye mu ndirimbo bise “Why”, mu gihe ku biganiro bagiranye nta cyaba cyahindutse.

The Ben yaherukaga guhurira ku rubyiniro na Diamond, mu mwaka ushize muri iyi ndirimbo bahuriyemo mu birori bya Trace Awards and Festival byabereye i Kigali muri BK Arena.

Iyi album nshya ya The Ben izaba ari iya gatatu. Izaza ikurikira izindi yakoze zirimo iya mbere yise ‘Amahirwe ya nyuma’ yasohotse mu 2009 na ‘Ko nahindutse’ yamurikiye mu Bubiligi mu 2016.

The Ben ni izina ryamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo izo yakoze kuva mu myaka ya 2009 ubwo yinjiraga mu muziki kugeza ku nshya amaze iminsi ashyira hanze.

Uyu muhanzi yaherukaga gukorera igitaramo muri BK Arena mu 2022 ubwo yari yatumiwe mu cyitwa ‘Rwanda Rebirth Celebration Concert’ cyakurikiye icyo yahakoreye mu 2019 ubwo yari yatumiwe muri East African Party.

Reba ‘Best Friend’, indirimbo The Ben yahuriyemo na Bwiza

The Ben agiye kumurika album ye nshya
The Ben yateguye igitaramo gishobora kuririmbamo Diamond baherukaga guhurira muri Trace Awards and Festival

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .