The Ben yatangije label ifasha abahanzi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Mata 2019 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nka The Ben yatangije label ifasha abahanzi yitwa Rockhill Music, ku ikubitiro itangirana n’uwitwa Shaffy uri mu baharawe mu ndirimbo yitwa ‘Akabanga’.

The Ben mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko yatangije iyi label mu rwego rwo gufasha abahanzi bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Ati “Rockhill Music ni ikompanyi cyangwa se label ifasha abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’abandi bo hanze, Shaffy ni umuhanzi wacu kandi ari mu bo twatangiranye ku ikubitiro.”

Kalisa Uzabumwana Sharif [Shaffy] watangiranye na Rockhill afite imyaka 21, yavukiye mu Mujyi wa Kigali aranahakurira aba ahitwa mu Nyakabanda kugeza afite imyaka 9.

Yize mu Rwanda amashuri y’incuke, umwaka wa mbere n’uwa kabiri by’amashuri abanza ayiga ku Kabusunzu, nyuma ababyeyi be bimukira muri Uganda aba ariho akomereza baza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015.

Shaffy n’umuryango we baba mu Mujyi wa Nashville ariho naho yiga muri kaminuza mu ishami ryo kumenyekanisha ibicuruzwa.

Indirimbo ye ya mbere yise ‘Akabanga’ ikijya hanze yakoze ku mitima ya benshi bakunda ibihangano byuzuye urukundo, batangira kumwiyumvamo mu buryo buhambaye.

Ubu afashijwe na Rockhill Music ya The Ben, yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo yakunzwe mu buryo buhambaye ubwo yajyaga hanze mu buryo bw’amajwi.

The Ben yavuze ko uyu muhanzi atangaje cyane kuko impano ye yihariye, ati“Ni umuhanzi w’umuhanga cyane, utanga icyizere kandi abanyarwanda batangiye kumukunda cyane. Indirimbo ye ya mbere yagiye hanze mu buryo bw’amajwi ariko yarebwe n’abakabakaba ibihumbi 300.”

Yakomeje avuga ko Shaffy ari mu bahanzi b’intangiriro bari gukorana nabo. Iyi ndirimbo ya Shaffy yakozwe na Lick Lick mu buryo bw’amajwi n’amashusho muri Mo Music.

Shaffy yabaye umuhanzi wa mbere muri Rockhill ya The Ben
Shaffy ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki w'u Rwanda
The Ben yatangije inzu izajya ifasha abahanzi yise 'Rockhill Music'
Shaffy yari asanzwe ari inshuti y'abahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda barimo na Meddy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza