00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yasubije abamunnyega kubera gukorana indirimbo n’abahanzi bakizamuka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Ugushyingo 2020 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben muri iyi minsi ari kugaragara mu ndirimbo zinyuranye ahuriramo n’abahanzi bari kurwana no gukomeza amazina yabo mu muziki nyarwanda, ibintu byatumye abafana batangira kumubona nk’uri gusubira inyuma mu mikorere.

Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben, amaze iminsi agaragara mu ndirimbo zinyuranye ahuriramo n’abahanzi bari kurwana no gukomeza amazina yabo mu muziki nyarwanda, byatumye bamwe batangira kumubona nk’uri gusubira inyuma mu mikorere.

Ku mbuga nkoranyambaga hari benshi bakomeje kunnyega The Ben, bavuga ko izina afite atakabaye akorana indirimbo n’abahanzi bakizamuka.

Ibi byatangiye gufata indi ntera ubwo hasohokaga indirimbo ‘Umutoso’ yakoranye na Muchoma, nyuma y’amasaha make hagakurikiraho ‘For Real’ yakoranye na Igor Mabano.

Izi ziyongera kuri ‘Ngufite ku mutima’ Zizou Alpacino yamuhurijemo Bushali.

Izi ndirimbo ziri mu zazamuye amagambo y’abanenga The Ben kwisubiza hasi yemera gukorana n’aba bahanzi bakiri kurwana no gukomeza amazina yabo mu muziki nyarwanda.

Uyu muhanzi wabonye amagambo y’abantu banyuranye ku mbuga nkoranyambaga bamushinja kwisubiza inyuma, mu kubasubiza yavuze ko atajya yibagirwa aho yavuye ndetse ko kuba icyamamare nta na kimwe byahinduye k’uwo yahoze ari we.

Ati “Abantu barantangaza rwose, nanjye nabibonye ariko bari kwirengagiza ko nzi neza aho navuye n’uko nahavuye. Njye kuba icyamamare ntabwo byigeze bihindura uwo ndiwe.”

The Ben yavuze ko bitamushobokera guhakanira umuhanzi umwegereye amusaba ubufasha mu gihe byaba bishoboka kuko nawe yafashijwe mu gutangira kwe.

Ati”Ibaze nanjye mu gutangira iyo Tom Close ataza kumfasha, Muyoboke ntambe hafi. Hari abahanzi twagiye dukorana bari ibyamamare icyo gihe nka Riderman yaramfashije cyane. Nzi ibyiza byo gufashwa niyo mpamvu byangora kwanga gufasha umuntu mu gihe yaba anyegereye kandi mbona bishoboka.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ikibazo abakomeje kumunnyega bafite ari uko batamuzi neza.

Ati “Ubundi abanzi neza, bazi ko ndi umuntu ukunda gufasha bitari gukorana indirimbo gusa, igishoboka cyose naba mfite nagikoresha ngafasha umuntu ubikeneye kandi mbona ko bimufitiye akamaro. Rero sinumva ikibazo gihari kuba nakoresha impano Imana yampaye mu gushyigikira abakiri kuzamuka.”

Yibukije abakunzi b’umuziki ko aba bahanzi bamunnyegera bishoboka ko mu myaka iri imbere bazaba ibyamamare, kuko ntawe umenya icyo ejo hahatse.

The Ben yabwiye IGIHE ko uretse izi ndirimbo zamaze gusohoka, amaze iminsi ari gukorana n’abahanzi batandukanye ndetse mu minsi iri imbere ibihangano byabo bizajya hanze.

Icyakora yanavuze ko uretse gukorana n’abandi bahanzi nawe ubwe hari indirimbo ze amaze igihe akoraho. Yasabye abakunzi be gukomeza kuryoherwa n’ibikorwa bye n’iby’abandi bahanzi ari gukorana nabo muri iyi minsi.

The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse amaze kwandika izina rikomeye mu karere.

Uyu musore ubusanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yujuje umwaka ari kubarizwa mu Rwanda, aho yageze umwaka ushize ubwo yari mu myiteguro y’igitaramo cya East African Party yakoze tariki 1 Mutarama uyu mwaka.

Reba ’Umutoso’, ni indirimbo The Ben yakoranye na Muchoma

’For Real’, ni yo The Ben yakoranye na Igor Mabano

The Ben avuga ko adashobora kwima ubufasha umuhanzi wese wabumusaba kuko nawe yafashijwe mu izamuka rye
The Ben ahamya ko we iyo afashije abahanzi bakizamuka aba azirikana uko yafashijwe mu gutangira kwe
Igor Mabano wakoranye indirimbo 'For Real' na The Ben
Muchoma yakoranye indirimbo Umutoso na The Ben

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .