Ibi bitaramo byabaye nyuma y’uko Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage yakiriye itsinda ry’ababiteguye ku wa 20 Werurwe 2025, bityo bukeye bwaho batangira urugendo rwabyo.
The Ben wari watinze mu Bubiligi kubera kwita ku muryango we cyane ko umugore we yari amaze iminsi mike yibarutse imfura yabo, yageze mu Budage ku wa 21 Werurwe 2025.
Uwo munsi yahuriye n’abakunzi be mu Mujyi wa Berlin barasabana mbere y’uko ku wa 22 Werurwe 2025 yerekeza mu Mujyi wa Hannover, aho yakoreye igitaramo nyirizina.
The Ben yataramiye mu Budage afite akanyamuneza kuko hari hashize iminsi mbarwa umugore we, Uwicyeza Pamella yibarutse imfura yabo yavutse ku wa 18 Werurwe 2025, bakaba banamaze kumuha izina rya Mugisha Icyeza Luna Ora.
Ni ibitaramo ariko kandi bikurikiye icyo The Ben yakoreye mu Bubiligi ku wa 8 Werurwe 2025 cyane ko yari yagiyeyo gushyigikira Bwiza mu gitaramo cyo kumurika album ye ‘25 Shades’.
Nyuma y’ibi bitaramo, The Ben ategerejwe mu kindi gitaramo azakorera muri Uganda muri Kampala Serena Hotel ku wa 17 Gicurasi 2025.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!