00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yanyuze abitabiriye igitaramo cye muri Amerika, Bruce Melodie amara urukumbuzi ab’i Bruxelles

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 May 2022 saa 03:07
Yasuwe :

The Ben yanyuze abitabiriye igitaramo cye cyabereye mu Mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Bruce Melodie na Kivumbi bo bamaraga urukumbuzi abarenga igihumbi bitabiriye igitaramo cye i Bruxelles.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 rishyira ku wa 15 Gicurasi 2022, nibwo The Ben yakoreraga igitaramo muri Kentucky mu gihe Bruce Melodie afatanyije na Kivumbi basusurutsaga abakunzi b’umuziki we i Bruxelles.

Igitaramo cya The Ben cyakubise kiruzura, cyane ko hari hashize iminsi bitangajwe ko amatike arenga igihumbi yari yarashyizwe ku isoko yamaze gushira.

Uko The Ben yasusurutsaga abitabiriye igitaramo cye, niko ku rundi ruhande mu Bubiligi abarenga igihumbi nabo bari bakoraniye mu gitaramo cya Bruce Melodie na Kivumbi aho bavuze ko babamaze irungu.

Ubundi si ibintu bisanzwe bimenyerewe ko abahanzi nyarwanda bahurira muri Diaspora bagiye kuhataramira umunsi umwe kabone nubwo haba ari mu bihugu bitandukanye.

Witegereje neza amashusho abitabiriye ibi bitaramo bakomeza gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, bikorohera kubona isura y’uko byagenze ndetse n’ubwitabire bw’ababyitabiriye bwari buri hejuru cyane.

Bruce Melodie yataramiye i Bruxelles mu gihe ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi bwo yari yataramiye muri Suède. Iki gitaramo cyabanjirijwe n’icyo yakoreye muri Norvège ku wa 7 Gicurasi 2022.

Uyu musore byitezwe ko akomereza ibitaramo bye mu Bufaransa i Lille aho azataramira ku wa 28 Gicurasi 2022 akazahava yerekeza mu Mujyi wa Hannover aha akazahataramira ku wa 3 Kamena 2022 aho azava nanone yerekeza i Paris mu Bufaransa, kugeza ubu ibi bitaramo bye akaba ateganya kubisoreza i Geneve mu Busuwisi ku wa 11 Kamena 2022.

Bruce Melodie yamaze urukumbuzi abakunzi be b’i Bruxelles mu Bubiligi

The Ben yongeye guha ibyishimo abakunzi be bo muri Kentucky

Bruce Melodie yashimishije abitabiriye igitaramo cye mu Bubiligi
Mu Bubiligi byari ibicika mu gitaramo cya Bruce Melodie
The Ben nawe muri Kentucky yahakoreye igitaramo kitazibagirana
The Ben yanyuze abitabiriye igitaramo cye muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .