Amagana y’abari mu itsinda ryateguye iyi mikino n’abashyitsi bayitumiwemo bari bakoraniye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 1-2 Kamena 2024.
Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abahanzi, abanyamideli ndetse n’abandi banyuranye bari batumiwe ngo basangire bishimira uburyo imikino ya BAL yagenze.
Imikino ya BAL yasojwe Petro de Luanda yo muri Angola yegukanye igikombe itsinze Al Ahly Benghazi amanota 107-94, mu mukino warebwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Mu bantu b’ibyamamare bakurikiye iyi mikino harimo umuhanzikazi w’Umunya-Kenya, Victoria Kimani, uwo muri Tanzania Jux, umunyarwenya w’Umunyamerika ukomeue ku isi yose Dave Chapelle, umunya-Nigeria Mr Eazi wubatse izina mu muziki na Maglera Doe Boy uzwi mu myidagaduro muri Afurika y’Epfo.
Mu bandi bitabiriye iyi mikino harimo Boris Frederic Cecil Tay-Natey Ofuatey-Kodjoe wamamaye isi nka Boris Kodjoe muri sinema y’Isi, Bien-Aimé Baraza wamamaye mu itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya , Adekunle Gold na Sandy Lal usanzwe ari umu-DJ ukomeye uvanga imiziki ya Hip Hop muri Amerika.
Hari kandi Kialana Glover usanzwe ari umukinnyi wa filime ukomeye muri Amerika n’umugore wa Ludacris, Eudoxie Mbouguiengue, umukinnyi wa filime w’Umunya-Kenya Jacky Vike cyangwa se Awinja nawe ni umwe mu bitabiriye imikino ya BAL ndetse agaragaza ko yishimiye kuza mu Rwanda.
Abakinnyi ba filime bakomoka muri Afurika y’Epfo Bontle Moloi na Pearl Thusi wamamaye nka Queen of Sono bari mu bitabiriye imikino ya BAL.




























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!