The Ben yahariye Bruce Melodie bahatanye muri Kiss Summer Awards

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Kanama 2020 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize hatangajwe abahatanira ibihembo bya Kiss Summer Awards aho The Ben na Bruce Melodie bahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi wakoze cyane mu mpeshyi y’uyu mwaka.

The Ben uzwiho kutaripfana no kuvugisha ukuri mu buzima busanzwe, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yahamije ko asanga Bruce Melodie ariwe ukwiye igihembo bahanganiye.

Ati “Muzagihe Bruce, uyu mugabo yarakoze cyane kuva muri Mutarama, gusa na Nel Ngabo ndamukunda.”

The Ben aheruka kwegukana igihembo cya Kiss Summer Award ubwo byatangiraga mu 2018, iki gihe yatwaye icy’umuhanzi wakunzwe mu mpeshyi y’uwo mwaka.

Kiss Summer Awards y’uyu mwaka kimwe n’izabanje, ni ibihembo bizatangwa mu byiciro bine bihatanirwa.

Harimo icy’indirimbo yakunzwe mu mpeshyi ya 2020, umuhanzi wakunzwe, umuhanzi ukizamuka wakunzwe kimwe na Producer w’umwaka.

Mu cyiciro cy’umuhanzi wakunzwe mu mpeshyi, harimo Platini, King James, Nel Ngabo, Bruce Melodie na The Ben.

Indirimbo yakunzwe mu mpeshyi harimo Do me ya Marina na Queen Cha, Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie, Ubushyuhe ya Dj Pius na Bruce Melodie, Igare ya Mico The Best na Saa Moya ya Bruce Melodie.

Umuhanzi ukizamuka wigaragaje mu mpeshyi harimo B-Threy, Juno Kizigenza, Kevin Kade, Ariel Ways na Calvin Mbanda.

Icyiciro cya nyuma ni igihatanamo abatunganya indirimbo ari bo kirimi Element, MadeBeats, Knoxbeat, Clement na Davydenko.

Byitezwe ko ibi bihembo bizatangwa tariki 13 Nzeri 2020. Amatora azakorerwa kuri website ya Kiss FM. Hari kandi amanota azatangwa n’abagize akanama nkemurampaka.

Ni ubwa gatatu ibi bihembo bigiye gutangwa byikurikiranya, mu mwaka wa 2018 ubwo ibi bihembo byatangwaga bwa mbere The Ben, Urban Boys na Bob Pro ni bo babyegukanye.

Mu 2019 byegukanywe na Bruce Melodie nk’umuhanzi w’impeshyi, Kontwari ya Safi yabaye indirimbo y’impeshyi, Umuhanzi ukizamuka wigaragaje mu mpeshyi yabaye Amalon, mu gihe Producer w’umwaka yabaye MadeBeats.

The Ben yahaye amahirwe Bruce Melodie bahatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .