The Ben yageze Dubai yizeza abakunzi be kubakorera igitaramo cyiza (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ugushyingo 2019 saa 05:02
Yasuwe :
0 0

Mugisha Benjamin [The Ben] ukomeye mu muziki w’u Rwanda yageze i Dubai aho yitabiriye igitaramo azahuriramo n’ibyamamare muri Afurika.

Saa yine za mu gitondo z’i Dubai kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2019 nibwo The Ben yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Dubai, nyuma yo kwakirwa neza n’abamutumiye, uyu muhanzi yahise yerekeza kuri Hotel Novotel imwe mu nziza ziri muri uyu mujyi.

Uyu muhanzi aganira na IGIHE yaduhishuriye ko ari ubwa mbere yari ageze i Dubai kandi ko abyishimiye bikomeye.

The Ben yavuze ko yiteguye gukorera igitaramo gikomeye i Dubai, yagize ati”Iki nicyo gitaramo kinini muri uyu muziki wa Afurika, kukitabira ni amahirwe adasanzwe umuhanzi wese yagira. Ntewe ishema no kuba nkirimo.”

The Ben avuga ko uko yitwara muri ibi bitaramo bishobora guhesha amahirwe abandi bahanzi ku buryo ubutaha hazongera kugira umunyarwanda utumirwa.

One Africa Music Fest umuhanzi The Ben yatumiwemo izabera ahitwa Festival Arena tariki 15 Ugushyingo 2019, kiyoborwe na Bank W wamamaye mu muziki wo muri Nigeria.

Muri iri serukiramuco hazaririmbamo abandi bahanzi bakomeye barimo Diamond Platnumz, Eddy Kenzo, Wyclef Jean, Tiwa Savage, Tekno, Jah Prayzah, Burna Boy, Teniola Apata, Harmonize, 2Face Idibia, Nandy n’abandi.

Ryabimburiwe n’ibindi bitaramo birimo icyabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 10 Kanama 2019 aha naho The Ben akaba yarahitwaye neza cyane. Ikindi gitaramo cyabereye i Londres mu Bwongereza ku wa 24 Kanama 2019 gusa aha ntabwo uyu munyarwanda yahataramiye.

The Ben niwe muhanzi wa mbere ukomoka mu Rwanda witabiriye iri serukiramuco rimaze kuba ubukombe muri Afurika no hanze yayo kuko ryitabirwa n’ibihangange mu muziki.

Uyu mufana wari wamenye ko The Ben ajya Dubai ntiyihanganye yamusanze imbere ajya kumusuhuza
The Ben agisohoka mu kibuga cy'indege
Mbere yuko The Ben ahaguruka ku kibuga cy'indege bamupakirira ibikapu bye
The Ben yumva akazuba keza k'i Dubai
The Ben akigera kuri Novotel Hotel y'inyenyeri eshanu ibarizwa i Dubai

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza