00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben n’abahanzi bakomeye muri Uganda bataramiye abasoje amasomo muri Kaminuza ya Victoria (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 September 2022 saa 05:08
Yasuwe :

The Ben yasusurukije abitabiriye igitaramo cyiswe ‘VU Graduation Festival 2022’ cyabereye ahitwa ‘Speke Resort Munyonyo’ cyari cyateguriwe gususurutsa abanyeshuri barangije amasomo muri ‘Victoria University’, abahiga n’imiryango yabo.

Iki gitaramo cy’ibyishimo cyane cyane ku barangije amasomo n’imiryango yabo yari yabaherekeje ndetse n’abakiri kwiga bacyitabiriye mu kwifatanya na bakuru babo, cyabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Nzeri 2022.

Ahagana saa Tatu z’ijoro ni bwo wavuga ko urubyiniro rwatangiye kunyeganyega nyuma y’uko abahanzi b’amazina akomeye batangiye gutarama.

Abarimo Eddy Kenzo, Spice Diana, King Saha na Ykee Benda basusurukije abitabiriye iki gitaramo, biza kuba akarusho babonye The Ben wari wanatumiwe nk’umuhanzi mukuru.

The Ben waririmbye nyuma y’abandi bose yasusurukije abakunzi be mu ndirimbo nka "Habibi", "Why" yakoranye na Diamond, "I’m in love" n’izindi nyinshi.

The Ben yataramiye i Kampala mbere y’uko yerekeza muri Canada aho afite ibitaramo bitatu mu minsi iri imbere.

Khalfan Aganaga ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda bigaragaje muri iki gitaramo
Khalfan Aganaga yishimiwe n'abakunzi b'umuziki bitabiriye iki gitaramo
Levixone wiga muri Victoria University yashimishije bagenzi be
Levixone uherutse gukorana indirimbo na Bwiza yishimiwe bikomeye
Spice Diana ni umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi i Kampala
Spice Diana yishimiwe cyane muri iki gitaramo
Spice Diana yabwiye abarangije muri Victoria University ko ibyo bize bikenewe ku isoko ry'umurimo
Abafana bari bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi
Ykee Benda yari afite itsinda ry'ababyinnyi ryamufashije gususurutsa abakunzi be
Ykee Benda n'ababyinnyi be bafashije abanyeshuri kuryoherwa n'uyu munsi
Ykee Benda yageze aho abyinisha umuyobozi w'iyi kaminuza (uwambaye ishati y'umweru)
Umunyarwenya Salvador ni we wahamagaye King Saha ku rubyiniro
King Saha ni umwe mu basore bafite abakunzi benshi i Kampala
King Saha na we yanyuze abakunzi b'umuziki we bari muri iki gitaramo
Abafana bananiwe kwihangana ubwo bari babonye Eddy Kenzo ku rubyiniro
Eddy Kenzo na we yahaye ibyishimo abafana be
Eddy Kenzo yishimiwe bikomeye
Buri wese yifuzaga gucyura agafoto k'urwibutso
The Ben yakiranywe ubwuzu n'abafana ubwo bari bamubonye ageze ku rubyiniro. Buri wese yashakaga gufata ifoto y'urwibutso
Mu ndirimbo ze zinyuranye The Ben yashimishije abanyeshuri bo muri Victoria University
The Ben yaririmbiye abakunzi be nyinshi mu ndirimbo ze zizwi, bataha batabishaka

Amafoto: Nsengiyumva Emmy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .