The Ben ntiyabashije kwitabira itangwa ry’ibihembo bya AFRIMA muri Nigeria

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Ugushyingo 2019 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, The Ben ntabwo yabashije kwitabira umuhango wo gutanga ibihembo bya AFRIMA 2019 muri Nigeria.

Ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2019 nibwo Charly na Nina kimwe n’ikipe bahagurukanye i Kigali berekeje i Lagos aho bari bitabiriye umuhango w’itangwa ry’ibihembo bya AFRIMA 2019.

The Ben nawe uri mu bahatanira ibi bihembo byari byitezwe ko agomba kwerekeza muri Nigeria, amakuru agera kuri IGIHE byarangiye ku munota wa nyuma atabashije kwitabira uyu muhango.

Nta mpamvu yatangajwe yatumye The Ben aterekeza muri Nigeria kuko nawe atifuje kuyikomozaho mu kiganiro kigufi twagiranye.

The Ben yagize ati “Ntabwo nabashije kujyayo.” Abajijwe impamvu yaba yabiteye yirinze kuyikomozaho ahubwo akomeza guhamya ko we bitamukundiye.

Tariki 25 Kanama 2019 ni bwo hatangajwe urutonde rw’abahatanira ibi bihembo, The Ben ari guhatana n’abahanzi banyuranye mu cyiciro cya “African Fans Favorite” .

Charly na Nina nabo bahatana mu cyiciro cy’amatsinda akomeye ya Afurika aho indirimbo yabo “Komeza unyirebere” iri mu zihatanira igihembo mu cyiciro ‘Best African Duo, Group or Band’.

Uyu muhanzi w’icyamamare mu muziki w’u Rwanda aherutse gutaramira i Dubai muri One Africa Music Festival aho yahuriye n’abandi bahanzi b’ibyamamare muri Afurika nka Davido, Wizkid, Tiwa Savage, Diamond, n’abandi benshi cyane.

Nyuma y’iki gitaramo amakuru IGIHE ifite ni uko uyu muhanzi yahise asubira muri Kenya aho ari kurangiriza imishinga y’indirimbo yakoranye n’abahanzi baho barimo n’abakomeye nka Sauti Sol.

Ibi bihembo bya AFRIMA bizatangwa mu birori bitangira kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2019.

The Ben ntabwo yabashije kwitabira itangwa ry'ibihembo bya AFRIMA muri Nigeria
The Ben yaherukaga gutaramira i Dubai muri One Africa Music Festival

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .