The Ben na Uwicyeza Pamella banizihije kandi imyaka itanu ishize batangiye gukundana.
Ni ibirori bigaragara ko bakoreye mu rugo rwabo aho bakiriye bamwe mu nshuti zabo za hafi.
The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo bakemeranya kubana.
Nyuma y’ibi birori, ku wa 15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben yasabye anakwa umugore we, mbere y’uko bakora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.
Uyu muryango wijihije ibi birori mu gihe The Ben akomeje imyiteguro y’igitaramo ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025.
Iki gitaramo yise ’The new year groove’ byitezwe ko azanakimurikiramo album ye nshya ikaba iya gatatu akoze kuva yatangira ibijyanye na muzika.
Kugeza ubu amatike yo kwinjira mu gitaramo cya The Ben yamaze kugera ku isoko, iya make ikaba iri kugura 5000 Frw naho iya menshi ikagura miliyoni 1.5Frw.
Niba ushaka kwitabira igitaramo cya The Ben, gura itike yawe unyuza hano
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!