00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben na Pamella bakoze ibirori byo kwizihiza umwaka bamaze barushinze

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 December 2024 saa 09:18
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 23-24 Ukuboza 2024, mu rugo aho batuye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, The Ben n’umugore we, Uwicyeza Pamella bakoze ibirori byo kwizihiza umwaka ushize barushinze.

The Ben na Uwicyeza Pamella banizihije kandi imyaka itanu ishize batangiye gukundana.

Ni ibirori bigaragara ko bakoreye mu rugo rwabo aho bakiriye bamwe mu nshuti zabo za hafi.

The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo bakemeranya kubana.

Nyuma y’ibi birori, ku wa 15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben yasabye anakwa umugore we, mbere y’uko bakora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

Uyu muryango wijihije ibi birori mu gihe The Ben akomeje imyiteguro y’igitaramo ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025.

Iki gitaramo yise ’The new year groove’ byitezwe ko azanakimurikiramo album ye nshya ikaba iya gatatu akoze kuva yatangira ibijyanye na muzika.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira mu gitaramo cya The Ben yamaze kugera ku isoko, iya make ikaba iri kugura 5000 Frw naho iya menshi ikagura miliyoni 1.5Frw.

Niba ushaka kwitabira igitaramo cya The Ben, gura itike yawe unyuza hano

Ni ibirori batifuje kugaragaza abandi babyitabiriye
Ni ibirori byabereye mu rugo rwabo ruherereye mu Mujyi wa Kigali
The Ben na Uwicyeza Pamella bizihije isabukuru y'umwaka bamaze babana nk'umugore n'umugabo
Ku wa 23 Ukuboza 2023 nibwo The Ben na Uwicyeza Pamella biyemeje kurushinga
Bizihije umwaka bamaze babana nk'umugore n'umugabo n'imyaka itanu ishize batangiye urugendo rw'urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .