00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben na Remah Namakula bakiriwe mu buryo budasanzwe i Musanze (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 August 2024 saa 09:06
Yasuwe :

Mbere yo gutaramira mu Mujyi wa Musanze, The Ben na Remah Namakula babanje gutemberezwa mu bice bitandukanye by’uwo Mujyi, aho abafana babo babakiriye ari benshi, babereka urukundo.

Mu rugendo ruzenguruka Umujyi wa Musanze, aba bahanzi basanganiwe n’abakunzi babo batari bake bifuzaga kwihera ijisho ibi byamamare byabagendereye ariko abenshi banafata amafoto y’urwibutso.

Nyuma y’isaha irenga, abana bari bamaze kuba benshi bifuza kubareba, ari nabwo aba bahanzi berekezaga kuri hoteli bari bucumbikemo aho bagiye kwitegurira mbere yo gutangira igitaramo giteganyijwe mu ijoro ryo ku wa 16 Kanama 2024, bahuriramo n’abarimo DJ Marnaud na DJ Brianne bavanga imiziki, mu gihe kiyoborwa na MC Lucky.

Kwinjira muri iki gitaramo cyo gutaha ‘Silver backs Coffee’ ni ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro mu gihe ameza ateye mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 450 Frw.

The Ben na Remah Namakula baherukaga guhurira mu gitaramo muri Gashantare i Kampala.

Ubwo The Ben yari amaze guhura na Remah Namakula
Umurongo w'imodoka zari zitwaye aba bahanzi ubwo winjiraga mu Mujyi wa Musanze
Abakunzi ba The Ben bari batangiye kuba benshi mu muhanda
The Ben yageze aho ajya hejuru y'imodoka
The Ben yagaragazaga ibyishimo ubwo yari ageze mu Mujyi wa Musanze
Abari mu maduka atandukanye basohotse babanza kwihera ijisho ari nako bafata amafoto y'urwibutso
Ibyishimo byari byose ku bakunzi b'umuziki bari biboneye The Ben amaso ku yandi
Umunyonzi wifuza gucyura amashusho y'urwibutso
Buri wese yageragezaga gufata amashusho n'amafoto y'urwibutso
The Ben yageze mu Mujyi wa Musanze agaragaza ibyishimo bidasanzwe
Yazengurukijwe umujyi wa Musanze
The Ben yabwiraga abakunzi be aho bagomba guhurira
Umufana w'umunyamahirwe yatahanye isaha ya The Ben
Ibyishimo byari byose kuri uyu mufana wa The Ben watahanye isaha ye
The Ben yakozwe ku mutima n'urukundo yeretswe i Musanze
Yanyuzagamo agasuhuza abakunzi be
Hari abamusabye nimero nabo arazibaha
The Ben yanyuzagamo agasuhuza abakunzi be
Umufana wari witwaje agakayi yamusabye ko yamusinyiramo
Remah Namakula yageze aho azamuka nawe hejuru y'imodoka
Remah Namakula byamurenze yishimira abakunzi b'umuziki babahaye ikaze i Musanze
Abakunzi b'umuziki bifuzaga kuvugana ijwi ku rindi na The Ben na Remah Namakula
Remah Namakula yanyuzagamo akabyinira abakunzi b'umuziki we
Kwa Murokore naho ntibatanzwe...
The Ben yageze imbere ya gare ya Musanze ahategerwa imodoka rusange
The Ben yakiriwe n'abafana benshi mu Mujyi wa Musanze

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .