Nyuma y’uku gutungurwa, Ally Soudy wayoboye iki gitaramo afatanyije na Lucky Nzeyimana yaje gusaba The Ben na Uwicyeza guhishurira abakunzi babo igitsina cy’umwana bateganya kwibaruka.
Ni ibintu byasabye ko abafana babanza gutomboza icyakora The Ben abonye bikomeje kugorana ahita afata umugore we amuririmbira indirimbo ‘True Love’ aherutse gusohora.
Uwicyeza Pamella wagaragazaga intege nke, yasabye kuva ku rubyiniro The Ben asigara aririmbana n’abafana iyi ndirimbo. Mu gihe yaganaga ku musozo yabwiye abakunzi be ko bitegura kwibaruka umwana w’umukobwa.
Ati “Ibijyanye n’igitsina cy’umwana tugiye kwibaruka byo, azaba ari umukobwa kandi tuzamwita izina rifite aho rihuriye na bino bihugu kubera Igihango tugiranye namwe.”
The Ben na Uwicyeza Pamella bari kumwe ku Mugabane w’u Burayi, aho bitabiriye igitaramo cyo kumurika album ‘25 Shades’ ya Bwiza cyabaye mu ijoro ryo ku wa 8-9 Werurwe 2025.
Uretse iki gitaramo n’ibindi The Ben ateganya gukorera ku Mugabane w’u Burayi, hari amakuru ahamya ko umugore we, Uwicyeza Pamella ateganya kuba ari naho azibarukira imfura yabo.



Amafoto: Uwimana Emmy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!