00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben na Pamella batangaje igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 March 2025 saa 07:40
Yasuwe :

Ubwo yari mu gitaramo cyo kumurika album ‘25 Shades’ ya Bwiza, The Ben n’umugore we, Uwicyeza Pamella batunguwe n’abakunzi babo babahaye impano y’imyenda y’umwana bateganya kwibaruka.

Nyuma y’uku gutungurwa, Ally Soudy wayoboye iki gitaramo afatanyije na Lucky Nzeyimana yaje gusaba The Ben na Uwicyeza guhishurira abakunzi babo igitsina cy’umwana bateganya kwibaruka.

Ni ibintu byasabye ko abafana babanza gutomboza icyakora The Ben abonye bikomeje kugorana ahita afata umugore we amuririmbira indirimbo ‘True Love’ aherutse gusohora.

Uwicyeza Pamella wagaragazaga intege nke, yasabye kuva ku rubyiniro The Ben asigara aririmbana n’abafana iyi ndirimbo. Mu gihe yaganaga ku musozo yabwiye abakunzi be ko bitegura kwibaruka umwana w’umukobwa.

Ati “Ibijyanye n’igitsina cy’umwana tugiye kwibaruka byo, azaba ari umukobwa kandi tuzamwita izina rifite aho rihuriye na bino bihugu kubera Igihango tugiranye namwe.”

The Ben na Uwicyeza Pamella bari kumwe ku Mugabane w’u Burayi, aho bitabiriye igitaramo cyo kumurika album ‘25 Shades’ ya Bwiza cyabaye mu ijoro ryo ku wa 8-9 Werurwe 2025.

Uretse iki gitaramo n’ibindi The Ben ateganya gukorera ku Mugabane w’u Burayi, hari amakuru ahamya ko umugore we, Uwicyeza Pamella ateganya kuba ari naho azibarukira imfura yabo.

The Ben yazamuye ku rubyiniro Uwicyeza Pamella amuririmbira indirimbo 'True Love'
The Ben na Uwicyeza Pamella bitabiriye igitaramo cyo gushyigikira Bwiza wamurikaga album ye, '25 Shades'
The Ben yahishuye ko we na Uwicyeza Pamella bitegura kwibaruka umukobwa

Amafoto: Uwimana Emmy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .