00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben na Pamella bakomeje kuryoherwa n’ubuzima mu Birwa bya Maldives

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, bakomeje kuryoherwa n’ubuzima mu Birwa bya Maldives, nk’uko babyeretse ababakurikira babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Uwicyeza Pamella ni we watangiye ashyira kuri Instagram ye amashusho ari gutembera ku mucanga wa Velassaru uherereye mu Mujyi wa Malé muri Maladives.

Uyu mujyi ukora ku Nyanja y’Abahinde utuwe n’abaturage bake cyane, kuko ibarura riheruka gukorwa mu 2017 ryagaragaje ko utuwe n’abantu 142.909.

Hotel The Ben n’umukunzi we batembereyeho ni imwe mu zikunzwe ku Isi kuko uretse kuba iri mu kirwa ni imwe mu zubutse ku buryo butangaje cyane ko ifite zimwe mu nyubako ziri hagati mu mazi, ikanakikizwa n’umucanga mwiza wo ku Nyanja.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora nubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby’urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y’indirimbo ‘This is Love’ yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.

The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n’uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana.

Nyuma y’iki gihe bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

The Ben na Pamella bari mu buryohe bw'urukundo
The Ben yagaragaje ko akomeje kuryoherwa ku kirwa cya Maldives
Uwicyeza Pamella ku kirwa cya Maldives
The Ben na Uwicyeza bari kurira ubuzima ku nkengero z'inyanja y'Abahinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .