’Urubyiruko turashima’ ni gahunda yatangijwe n’urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera yo gukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye mu kwereka Ubuyobozi bw’igihugu ko bashima uko bayobowe.
Mu gushyigikira iyi gahunda, Bwiza yabwiye Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, ko we na The Ben biteguye kugabira umuryango umwe utishoboye.
Ati “Turifuza kubamenyesha ko tuzafatanya muri gahunda y’Urubyiruko turashima. Njye na The Ben duherutse gukorana indirimbo yitwa ‘Best friend’ twiyemeje kugabira inka umwe mu baturage banyu, igisigaye ni uko mutumenyesha gahunda rwose twe turiteguye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yashimiye Bwiza usanzwe ari naho atuye.
Bwiza yabigarutseho nyuma y’umuganda wabereye mu Karere ka Bugesera ku wa 23 Ugushyingo 2024, aho bateye ibiti byera imbuto ziribwa ibihumbi birindwi.
Uretse The Ben na Bwiza, aba-Scouts bari baherekeje uyu muhanzikazi nabo bahise biyemeza koroza abatishoboye babiri bo mu Karere ka Bugesera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!