Ni imyitozo ibanziriza iya nyuma aba bahanzi bakoze kuko bari bayitangiye ku wa 5 Werurwe 2025, ubwo bari bakigera mu Bubiligi aho bagiye gukorera iki gitaramo cyo kumurika album ‘25Shades’ ya Bwiza.
Uretse The Ben na Bwiza bazatarama muri iki gitaramo, abazacyitabira bazagira amahirwe yo kwibonera abahanzi nka Double Jay w’i Burundi na Juno Kizigenza mu gihe igitaramo kizayoborwa n’abarimo MC Lucky, Amir Pro uturutse i Burundi na Ally Soudy waturutse muri Amerika.
Ni mu gihe umuziki uzaba ucurangwa n’abarimo DJ Toxxyk na DJ Princes Flor.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Werurwe 2025 nibwo The Ben na Bwiza bageze mu Bubiligi aho bagiye gukomereza imyiteguro y’igitaramo cyabo.
Bwiza agiye kumurika album ye ya kabiri yise ‘25 Shades’ izasohoka ku wa 28 Werurwe 2025, ni mu gihe uyu muhanzikazi yamaze gusohora indirimbo ‘Hello’ ibanziriza isohoka ryayo.
The Ben ari gufatanya na Bwiza imyitozo bari gukorana n'itsinda rizabacurangira, mu gitaramo cyo kumurika album "25 Shades" ya Bwiza, kizabera mu Bubiligi. pic.twitter.com/m6fvcz5Kwt
— IGIHE (@IGIHE) March 6, 2025
Bwiza uri kubarizwa mu Bubiligi, yatangiye imyiteguro y'igitaramo cye, aho ari kwitozanya n'itsinda rizamucurungira.
Iki gitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri "25Shades" azagihuriramo na The Ben ku wa 8 Werurwe 2025. pic.twitter.com/2xt5Rn7rkC
— IGIHE (@IGIHE) March 6, 2025





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!