Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Twabahitiyemo indirimbo nshya z’abahanzi bo hanze y’u Rwanda yaba muri Afurika no hanze yayo bakoze mu nganzo. Ni indirimbo zigaragara ku musozo w’iyi nkuru.
“Best Friend” - Bwiza x The Ben
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Bwiza yahuriyemo na The Ben. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baririmba bagaragaza inshuti ya nyayo ikuba hafi umunsi ku wundi.
“Ubimuharire” - Zabron Ndikumukiza
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Zabron Ndikumukiza uri mu bari kuzamuka neza mu ndirimbo zo kurambya no guhimbaza Imana. Uyu muhanzi usanzwe asengera muri ADEPR ni umwe mu bafite umuhamagaro ushimisha benshi.
Zabron Ndikumukiza yari asanzwe aririmbana na Mugisha Deborah basanzwe babana nk’umugabo n’umugore mu itsinda batangije umwaka ushize, ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
“Testimony” - Biggy Shalom
Tuyisenge Biggy Shalom ukoresha amazina ya Biggy Shalom, yakoze mu nganzo agaruka ku gitangaza gikomeye Imana yamukoreye, aririmba ko ibyo yabonaga nk’ibitangaza kuri we ubu ni ubuhamya.
Biggy Shalom akomoka mu Karere ka Rubavu, ariko ibikorwa byinshi by’umuziki we abikorera muri Uganda. Ni umwanditsi w’indrimbo, umuhanzi, umucuranzi ucuranga ibyuma bitandukanye ariko cyane cyane Guitar, akaba afite itsinda ry’abandi bahanzi ahagarariye rizwi mu mujyi wa Rubavu ku izina rya Abasellafy Empire.
“Byeri(Manyinya)” - X-Bow Man
Ni indirimbo ikangurira abantu kureka agasembuye. Iri ku rutonde rw’indirimbo ziri mu mushinga X-Bow Man yise "L’Envol du Phoenix" ukaba ugamije cyane cyane gutambutsa ubutumwa bwubaka ku nsanganyamatsiko nyinshi zitandukanye.
Muri izo, harimo nk’izijyanye no kwirinda amakimbirane mu miryango, kubungabunga ibidukikije ndetse n’iy’ukuntu abantu batuye kure yo kw’ivuko bagira urukumbuzi rw’iwabo kandi bakazirikana umuco gakondo kugira ngo batibagirwa abo aribo kuko amahanga arahanda nk’uko babivuga mu muco nyarwanda.
X-Bow Man kandi afite n’indirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, nawe ubwe akaba ari mu bayirokotse hamwe na bamwe bo mu muryango we barimo nyina umubyara na bashiki be babiri akomozaho muri iyi ndirimbo "A Better Man"
X-Bow Man atuye hafi y’umujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa akaba ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika aho aririmba mu ndimi z’igifaransa, icyongereza n’ikinyarwanda.
“Bounce” - Possible
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Possible uri mu bari kuzamuka neza mu muziki nyarwanda. Iyi ndirimbo uyu musore aba agaragaza umukobwa wirekura ku musore.
“Sambolela” - Chriss Eazy
Ni indirimbo nshya ya Chriss Eazy uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda muri iki gihe. Iyi ndirimbo igaruka ku muntu waryohewe mu rukundo rwe agasaba umukobwa kumuba hafi.
“Nemerewe Kwinjira’ - Dominic Ashimwe
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Dominic Ashimwe wamamaye cyane mu muziki w’u Rwanda, ari mu mushinga wo gutunganya album ye ya kane.
Ni nyuma y’igihe kinini yari amaze atumvikana aho yavuze ko yari mu bikorwa by’umuziki we bitandukanye, birimo gusubiramo indirimbo ze zakunzwe kera ndetse n’umushinga wa album ye ya kane.
Dominic Ashimwe n’itsinda rimufasha bashyize hanze indirimbo ya mbere kuri izi ndirimbo ze za kera, aho bahereye ku yitwa “Nemerewe Kwinjira” iri kuri album ya mbere yahereyeho akora umuziki.
“Ndarenze” - Yee Fanta
Ni indirimbo nshya ya Yee Fanta uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu Rwanda. Muri iyi ndirimbo uyu musore baba baririmba agaragaza ko abantu bakwiriye kubahana.
“Kevin Skaa yasohoye album”
Umuhanzi Shema Kananura Kevin wamenyekanye nka Kevin Skaa yashyize hanze Album ye ya mbere yise “Identity” yahurijeho abahanzi barimo umuraperi Bushali. Ayisobanura nka Album yumvikanisha uwo ariwe mu muziki, ndetse n’umwimerere watumye yiyemeza gukora umuziki.
Iyi album yagiye hanze mu rwego rwo gufasha abafana be n’abakunzi b’umuziki gusoza neza umwaka.
Album ye iriho indirimbo nka ’Abondance’ yakozwe na Santana Sauce, ’Confirm’ cyangwa ’Monalisa’ yakoranye na Bushali yakozwe na Prod. Hervis, ’Beaute’ yakozwe na Mantra Made, ’Amafaranga’ yakoranye na Dir. P ikorwa na Prod Jali, ’Monster’ yakozwe na Hervis, ’Good Love’ yakozwe na Flyest ndetse na ’Avec Elle’ yakozwe na Producer Flest.
Kevin Skaa avuga ko yahisemo kwita iyi Album ’Identity’ mu rwego rwo gusobanura ubushobozi n’ubuhanga afite mu muziki.
“Yakoze Imirimo” - Eric Niyonkuru
Ni indirimbo nshya ya Eric Niyonkuru. Iyi bayisubiyemo bayikuye ku ikorasi ivuga iti “Yakoze imirimo ntari gukora, njyewe umwana w’umuntu ntari gushobora’’. Ni indirimbo ije ikurikira iyo uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze yise “Atatenda”.
Indirimbo zo hanze…
“Jack Harlow” - Hello Miss Johnson
“Mma (Beauty)” - Chiké
“Sade” - Young Lion
“You Better Go” - Harmonize
“Tears” - Tyla
“Fry Plantain” - Lila Iké Ft. Joey Bada$$
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!