00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben na Bruce Melodie kuri album nshya zo muri Tanzania! Indirimbo zagufasha kuryoherwa na Weekend

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ugushyingo 2022 saa 09:18
Yasuwe :

Muri iki cyumweru abahanzi barimo; The Ben, Bruce Melodie, Alto ,Passy Kizito, Ariel Wayz, Juda Muzik n’abandi bari mu basohoye indirimbo nshya zasohotse muri iki cyumweru cya mbere cy’Ugushyingo.

Nk’uko bisanzwe buri mpera z’icyumweru IGIHE ikora urutonde rugizwe n’indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda zafasha buri wese kunogerwa n’impera z’icyumweru.

I got you ya Ommy Dimpoz na The Ben

Mu mpera z’iki cyumweru, Ommy Dimpoz uri mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Tanzania, yasohoye indirimbo ‘I got you’ yakoranye na The Ben.

Iyi ndirimbo yasohotse kuri album nshya ya Ommy Dimpoz yise ‘Dedication’ iyi uretse The Ben bayikoranyeho, iriho n’abandi bahanzi nka Fally Ipupa, Blaq Diamond, n’abandi banyuranye.

The Way you are ya Harmonize, Nak na Bruce Melodie

Muri iki cyumweru umuhanzi Harmonize yasohoye indirimbo ‘The way you are’ yakoranye n’abarimo Bruce Melodie ndetse n’umunya-Australia, Nak.

Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize album nshya y’indirimbo 14 Harmonize yise ‘Made for us’.

Basi Sori - Passy Kizito (Kipa) ft Chriss Eazy

Nyuma y’amezi atanu nta gihangano gishya asohora, Chris Eazy yagarukanye na Passy (Kipa) umaze amezi abiri nta ndirimbo nshya, bakorana iyo bise ‘Basi Sori’.

Ni indirimbo igaruka ku musore uba akeneye kwishima ariko adakeneye umukura muri iyo gahunda yafashe avuga ko uwo bari buhuze bagumana akamufata neza.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Element muri Country Records asozwa na Bob Pro amashusho yayo atunganywa n’abarimo Chriss Eazy , Ten Lee, Ni Wardu , Junior Giti , Dylan Kabaka na Jojo Breezy.

Molisa- Alto

Nyuma y’amezi atanu akoranye na Social Mula, Alto ubarizwa muri TB Music Entertainment yagarukanye igihangano gishya yise ‘Molisa’.

Iyi ndirimbo yanditswe na Prince Kiizi afatanyije na Alto igaruka ku musore urata ubwiza bw’umukobwa wamutwaye umutima ku buryo amugabira ibyo atunze byose.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Santana ukorera muri Hi5 asozwa na Bob Pro , amashusho yayo yakozwe na Chid.

‘Ishyano’-Juda Muzik

Muri iki cyumweru abasore bagize itsinda rya Juda Muzik bikojeje mu nganzo nyuma y’amezi abiri bagarukana indirimbo bise ‘Ishyano’.

Ni indirimbo ivuga ku bibazo abantu bahura nabyo mu buzima busanzwe birimo ishyari aho umuntu afasha abandi bakaba ari bo bamuhinduka, muri iyi ndirimbo aba basore bavuga ko ishyari ntacyo ryageza ku urifite.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe The Major, amashusho yayo yakozwe na Sammy Switch .

‘You Should Know’ - Ariel Wayz

Umuhanzikazi Ariel Wayz nyuma y’ukwezi kumwe akoze E.P shya yise ‘Touch The Sky’, nyuma y’iminsi mike avuye i Burundi yahaye abakunzi be amashusho y’indirimbo yise ‘You Should Know’.

Ni indirimbo igaruka ku mukobwa wakunze umusore akimubona ku buryo atuma areka abandi n’ibikorwa byose abona byamuteranya n’umukunzi we.

Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Ayo Rash na Bob Pro amashusho yayo yakozwe n’abarimo Serge Girishya, Yannick Li na Jocelyn Muhimpundu.

‘Nyash’ - Yvan Muziki na Deejay Pius

Nyuma y’ukwezi kumwe nta gihangano gishya, Yvan Muzik yahuje imbaraga na Dj Pius bakorana indirimbo bise ‘Nyash’, igaruka ku umusore watwawe n’imiterere y’umukobwa ituma amwifuza bidasanzwe.

Iyi ndirimbo ikozwe mu njyana ya Amapiano amajwi yayo yakozwe na X on the Beat asozwa na Bobo Pro , amashusho yayo yatunganyijwe na The Benjamins.

‘Passe’ - Kendo

Nyuma y’igihe gito ‘World Star Entertainment’ imuritse umuhanzi witwa Kendo, muri iki cyumweru yahaye abakunzi b’umuziki nyarwanda iyo yise ‘Passe’.

Iyi ndirimbo igaruka ku marangamutima umusore yagiriye umukobwa yahuye nawe bwa mbere, akavuga ko n’ubwo yamukunze ariko yatinye kugira icyo amubwira akaba yifuza uwamuhuza nawe.
Amajwi yayo yakozwe na Santana afatanyije na Global Vibes , Denys na Bob_pro, amashusho yayo yakozwe na Manzi Angelo , Chid_na Ppassword.

‘Body’ – D One na Social Mulla

Nyuma yo gutaramira i Burundi Social Mulla yakoranye n’umuhanzi wo muri iki gihugu witwa D One , bahurira ku ndirimbo bise ‘Body’, ukaba umwe mu musaruro w’ibitaramo uyu muhanzi wo mu Rwanda yakoreye i Burundi.

Igaruka ku umusore watwawe n’imiterere y’umukobwa yabonye ku buryo ahora yifuza kumubona.

Iyi ndirimbo yakozwe na Trust Beat mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo yakozwe na Landry Sb.

‘Ubuhamya bugenda’ – Giramata

Muri iki cyumweru inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya MIEmpire yamuritse indirimbo y’umuhanzikazi Giramata uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Producer Santana naho amashusho akorwa na Chriss Eazy.

‘Amazi’ -John Blaize

Nyuma y’igihe kinini atagaragara mu muziki John Blaze yagarukanye indirimbo yise ‘Amazi’ iri kuri Album yise Kigali Love Experience.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe muri 250 One Nation, amashusho yayo yatunganyijwe na Mici Film Production.

‘Nakaniye’– Mavin

Muri iki cyumweru umuhanzi ukiri mushya Mavin yamurikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda indirimbo yise ‘Nakaniye’, igaruka ku musore watwawe n’ubwiza bw’umukobwa butuma yemera gukora iyo bwabaga kugira ngo amwegukane.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe Hervis Beatz , Prince Kizz isozwa na Loader, amashussho yayo yakozwe na TN Zethy akazi yafatanyije na Dir Banks.

Nabihariye Yesu - Gisubizo Ministries

Itsinda ry’abaririmbyi ryamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gisubizo Ministries ryashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo bise “Nabihariye Yesu”.

Iyi ndirimbo niyo ya mbere kuri album baherutse gukorera mu ruhererekane rw’ibitaramo ikora byiswe “Worship Legacy” byabaye muri Nyakanga 2022.

Iyi ndirimbo ‘Nabihariye Yesu’, irimo ubutumwa buvuga ko ‘ibiturushya byose tugomba kubiharira Yesu kuko ariwe uruhura abarushye’.

Iyi ndirimbo y’iminota 11 n’amasegonda 42’ yakozwe na Producer Nicolas mu buryo bw’amajwi, naho mu buryo bw’amashusho yakozwe na Fleury Legend.

Umurara – Tricko, Racine na Yvanny Mpano

Tricko umwe mu basore bari kuzamuka neza muri muzika nyarwanda yahuje imbaraga n’abarimo Racine na Yvanny Mpamo mu ndirimbo bise ‘Umurara.

Amajwi yayo yatunganyijwe na Pacento ndetse na Herbert Skillz.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .