00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben n’umugore we mu buryohe bw’urukundo mu Birwa bya Maldives

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Mutarama 2023 saa 10:35
Yasuwe :

The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella bamaze iminsi muri Tanzania, Zanzibar no mu Birwa bya Maldives aho bizihizaga isabukuru y’amavuko y’uyu muhanzi.

Uyu muhanzi umaze iminsi avuye muri Amerika aho asanzwe atuye, yari ari mu rugendo rwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yabaye ku wa 9 Mutarama 2023.

Mu rwego rwo kurushaho kuryoherwa n’ibyo birori, The Ben yahuriye n’umugore we muri Tanzania basangirira ku mucanga wo ku nyanja y’Abahinde mbere yo gukomereza muri Zanzibar.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko nyuma yo kuva muri Tanzania na Zanzibar bahise berekeza mu Birwa bya Maldives kuruhukirayo.

Mu 2021 nibwo The Ben yajyanye Uwicyeza mu Birwa bya Maldives, amusaba ko bazabana akaramata, Uwicyeza arabyemera. Nyuma y’umwaka umwe, muri Kanama 2022 The Ben yaje gusezerana imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.

The Ben n’umugore we bamaze iminsi barira ubuzima Tanzania, Zanzibar no mu birwa bya Maldives
The Ben yasubije umukunzi we mu birwa bya Maldives aho yamwambikiye impeta
The Ben na Uwicyeza bamaze iminsi biyemeje kubana nk'umugore n'umugabo
Ubwo Uwicyeza yemeraga kuba umugore wa The Ben mu buryo bwemewe n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .