The Ben mu gahinda kubera ’mushiki we’ witabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi The Ben hamwe n’abantu be ba hafi batashywe n’akababaro, nyuma y’inkuru y’incamugongo ko Kabeho Nuriat wari mushiki we kwa nyina wa wabo, yitabye Imana.

Ni inkuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020, ibanje gutangazwa na The Ben.

Uyu muhanzi yanditse kuri Instagram ubutumwa bw’akababaro ati "Nari ndi kuri Instagram nganiriza abafana n’umuryango mu buryo bw’imbona nkubone, ubwo Mama yampamagaraga arira cyane, ambwira ngo ’Ben, Kabeho ntakiri kumwe natwe’. Ntabwo mwabyumva gusa nabuze umufana wanjye ukomeye. Mushiki wanjye, umutima wanjye washengutse."

Uncle Austin wari umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukobwa, na we yanditse kuri Instagram agaragaza ko yashenguwe n’urupfu rwe, ati "Uruhukire mu mahoro mushiki wanjye."

Kabeho yari mukuru wa Fifi wabyaranye na Jay Polly, ndetse babanye nk’umugabo n’umugore, baza gutandukana. Uyu muraperi yanditse agaragaza ko abuze umuntu w’agaciro, ati "Imana ikwakire mushiki wanjye Kabeho. Uruhukire mu mahoro, tubuze umuntu w’agaciro."

View this post on Instagram

◼RIP sister◼😒

A post shared by Uncle Austin Music (@uncleaustin) on

The Ben yashenguwe n'urupfu rwa mushiki we Kabeho Nuriat
Uyu mukobwa yababaje benshi kuko yitabye Imana akiri muto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .