Mu rwego rwo gusubiza abari bamaze iminsi bibaza iki kibazo, aba bahanzi basohoye amashusho bari kumwe na Makanyaga Abdoul ari gucuranga indirimbo yabo nshya Folomiana.
Amagambo aba bahanzi basubiyemo ni ayo mu ndirimbo ‘Hashize iminsi’ ya Makanyaga Abdoul.
Mu kiganiro na Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Wazy umwe mu baririmbye muri ’Folomiana’, yabwiye IGIHE ko ari abahanzi basobanukiwe bikomeye uburenganzira bwabo ku buryo batari gukora ikosa ryo gukoresha amagambo ya Makanyaga batabisabiye uburenganzira.
Ati “Twe turi abahanzi, tuzi uburenganzira bwa bagenzi bacu. Ntabwo twari bukore indirimbo ngo isohoke twashyizemo amagambo y’abandi tutabisabye. Icyo mwamenya ni uko dukora iriya ndirimbo twiyambaje Makanyaga kuko hari na gitari yaducurangiyemo.”
Ku rundi ruhande, ntabwo Junior Giti yigeze avuga niba hari ikiguzi bigeze baha Makanyaga kugira ngo abemerere gukoresha amagambo ye mu ndirimbo.
Ati “Ibikubiye mu byo twumvikanye ni ibanga, gusa kimwe mwamenya ni uko abizi kandi ntakibazo na kimwe abifiteho.”
Folomiana ni indirimbo nshya ya Chriss Eazy, Kevin Kade na The Ben igiye kujya hanze mu minsi iri imbere, uretse kuba mu buryo bw’amajwi yararangiye, ifatwa n’itunganya ry’amashusho yayo naryo ryamaze kurangira.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!