Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.
Uretse mu Rwanda twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo yaba muri Afurika no hakurya y’inyanja. Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona cyane twifashishije urubuga rwa Youtube.
“Nana” - The Ben ft. Marioo
Ni indirimbo nshya The Ben yashyize ku rubuga rwa Youtube hamwe n’iyitwa “My Name” yahuriyemo na Kivumbi. Iyi ndirimbo iri mu zigize album ye ya gatatu yise “Plenty Love” aheruka gushyira hanze.
Iyi album ije ikurikira igitaramo yakoze cyo kuyimurika cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025 muri BK Arena cyikitabirwa ku rwego rwo hejuru.
“Plenty Love” igizwe n’indirimbo 12 zakozweho n’abatunganya indirimbo bakomeye mu Rwanda.
“Reka Ndamuririmbe” - Fabrice Nzeyimana HM Africa
Ni indirimbo ya Fabrice Nzeyimana n’itsinda rya Heavenly Melody [HM] Africa iri mu matsinda akomeye mu kuramya no guhimbaza Imana. Nzeyimana asanzwe ayoboye iri tsinda ribarirwamo abaramyi batandukanye muri Afurika.
“Reka Ndamuririmbe” isanzwe iri kuri Album y’iryo tsinda yitwa Transformation Album. Iyi Album yafashwe amajwi n’amashusho mu buryo bwa Live kuri CLA mu 2024.
“No Lie” - Producer X feat. Peace Jolis & Ariel Wayz
Producer X uri mu batunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere.
Ni indirimbo yahurijemo Peace Jolis na Ariel Wayz bari mu bahanzi bakomeye mu Rwanda kandi bakundwa na benshi.
Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba baririmba bagaragaza umuntu wizeza uwo bakundana ko amukunda nta buryarya.
“Save The Date” - Maitre Dodian
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Maitre Dodian uri mu bamaze kugira igikundiro mu bantu bakunda ibihangano birimo amagambo aryoheye amatwi y’urukundo azimije.
Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aba aririmba agaragaza umusore wagiye yiruka cyane inyuma y’umukobwa undi akamwima umwanya ariko bikarangira urukundo rwiciriye inzira bagatangaza itariki y’ubukwe bwabo.
“Story ya Simba” - Kinabeat & Jay Pac
Ni indirimbo nshya ya Kinabeat yahuriyemo na Jay Pac uri mu bahanzi baririmba injyana ya Hip Hop.
Jay Pac aririmba agaragaza ukuntu abahanzi benshi baba bafite inzozi zo gukora umuziki ariko batazi ko ubyara amafaranga, bagira amahirwe bakawukora, bagategwa iminsi ariko kubera Imana bakagera ku nzozi zabo.
“Africa Rise” - Ish Kevin
Ni indirimbo ya mbere ya Ish Kevin mu 2025. Iyi ndirimbo ivuga ku bwiza bwa Afurika n’inyungu abatuye uyu mugabane bashobora kugeraho bakoreye hamwe.
Ati “Mu Rwanda, turi kubaka umurage w’ahazaza, ariko hari abagerageza kudusenya ku nyungu zabo bwite, bakadukoresha nk’igikoresho cyabo.”
Iyi ndirimbo yakozwe na Juni Quickly & Ayo Mike mu gihe Mixing na Mastering byakozwe na Bob Pro.
“Rudatinya” - Bruce The 1st
Ni indirimbo nshya y’Umuraperi Bruce The 1st uri mu baraperi bari kuzamuka neza. Muri iyi ndirimbo, uyu musore aba aririmba agaragaza ukuntu iyo yihaye umuhigo adahusha.
Iyi ndirimbo uburyo ikozwemo yahurijwemo ibicurangisho byo mu Rwanda n’injyana ya Drill.
“Imbyino ya nyuma” - Urugeera
Ni igice cya mbere cy’igisigo “Imbyino ya Nyuma”. Inkuru yacyo ivuga ku musore wahuye n’urusobe rw’ibibazo bitandukanye kwihangana bikanga bikagera aho yumva kwiyambura ubuzima aricyo cyonyine cyamuruhura.
Mu gihe ari muri ibyo, mugenzi we agahinguka akagerageza gukumakuma amubuza kwivutsa ubuzima, amwereka ibyiza byo kubaho ndetse anamubwira ko buri wese amubwiye ibibazo bye yasanga we nta n’ikibazo afite.
Iki gisigo kibumbatiye ubutumwa bwo kubwira abantu ko na hamwe bigoye baba bakwiye gushikama ibibazo by’igihe gito bidakwiye kubabuza ibindi byiza bari kuzabona nyuma yabyo ndetse kikabakangurira kwita ku nshuti, abavandimwe, bagenzi babo muri rusange bakamenya ibibazo bafite.
“Tugendane” - Bushali
Ni imwe mu ndirimbo zigize album ‘Fullmoon’ Bushali aheruka gushyira hanze.
Iyi album igizwe n’indirimbo 17, iriho izo yakoranye n’abahanzi barimo Slum Drip na B Threy bakoranye iyitwa ‘Iraguha’, Kivumbi bakoranye iyitwa ‘Unkundira iki’, ‘Moon’ yakoranye na Khaligraph Jones na ‘Kuki unteza i niqquh’ yakoranye na Nilan.
Uretse izi ndirimbo izisigaye uko ari 13 zose Bushali yaziririmbye wenyine. Mu buryo bw’amajwi ‘Tugendane’ yakozwe na Hubert Beats.
“Mbwira” - Yampano ft. Makanyaga Abdoul
Mbwira ni indirimbo nshya Yampano yahuriyemo na Makanyaga. Ni indirimbo aba bahanzi bakoze aho baba baririmba bishyize mu mwanya w’umusore cyangwa umukobwa uri kubaza umukunzi we niba amukunda by’ukuri. Iri mu ndirimbo zigize EP nshya ya Yampano yise “Igikwiye”.
“Iyo Mana’’ - Chryso Ndasingwa
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Chryso Ndasingwa uri mu bamaze kumenyekana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi baririmba bagaragaza ko Imana ariyo buhungiro abantu bakwiriye kwiringira.
“Ubuhanuzi” - Yee Fanta
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi akaba na producer umaze kumenyekana nka Yee Fanta.
Muri iyi ndirimbo, aba agaragaza ko hari byinshi bivugwa abantu bakabikerensa, ariko bakabyemera ari uko bibaye.
“Azakomeza Kukuba Hafi” - Uwase Natasha
Uwase Natasha uri mu bahanzi bamaze kumenyekana muri Ambassadors Of Christ, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere bwite.
Muri iyi ndirimbo, uyu mukobwa aba aririmba agaragaza ko Imana iba hafi abantu bayo umunsi ku wundi.
“Mwami Wakomeretse” - SEE MUZIK
Ni indirimbo y’umuririmbyi SEE MUZIK usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo yasubiyemo isanzwe mu gitabo cy’indirimbo zo kuramya Imana mu Ugushimisha ikaba ari iya 82.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho yakozwe na Enock Zera naho amashusho yakozwe na Junior Kaberuka.
“Nta Wundi Mugisha” - Richard Zebedayo ft. Siana
Ni indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana ya Richard Zebedayo yafatanyije na Siana. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bagaragaza ko Imana ariyo murengezi wenyine umuntu agomba kwishingikiriza.
“Mu Bwihisho” - Asaph Music International Ft Apostle Dr Paul Gitwaza
Ni indirimbo nshya Asaph Music International yahuriyemo na Apostle Dr Paul Gitwaza. Ni indirimbo aba baririmbyi baba baririmba bagaragaza ukuntu kuba mu bwihisho bw’Imana aricyo cya mbere.
“Intro [Intare 2.0 Album]” - Kenny K-Shot
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Kenny K-Shot. Iri kuri album ye nshya yise “Intare 2.0”. Kenny K-Shot ni umwe mu baraperi bagezweho mu njyana ya Drill mu Rwanda.
Uyu musore w’imyaka 25 yasoje amashuri yisumbuye mu 2017 mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG); muri Lycée de Kigali.
“Ese Muri he? - Theo Bosebabireba
Ni indirimbo nshya ya Theo Bosebabireba. Yaririmbye agaragaza umuntu utaritwaye neza imbere, akaba nk’umwana w’ikirara ugarutse agasaba Imana kumwakira n’ubwo aba yarakosheje.
Theo Bosebabireba yashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe umugore we atorohewe kuko arwaye impyiko zombi.
Gusa mu minsi ishize yabonye ushobora kumuha imwe, mu gihe Ibitaro bya Kanombe biri kubakurikirana byakwemeza ko bahuje byose ku buryo nta ngaruka byatera.
“Uwiteka’’ - Gogo Gloriose
Ni indirimbo nshya ya Gogo Gloriose uri mu banyarwandakazi bamaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzikazi agaragaza ko iyo Imana ikwemeye, ikwemeza n’abagusuzuguraga.
Iyi ndirimbo ye igiye hanze mu gihe Umunyafurika y’Epfo, David Scott wamamaye mu muziki muri iki gihugu no hanze yacyo nka The Kiffness, yasubiyemo iyo yumvikanamo aririmba amagambo agira ati “Everyday, I need the blood of Jesus.” Mu Kinyarwanda bivuze ngo “Buri munsi nkeneye amaraso ya Yesu.”
Indirimbo zo hanze…
“Baby (Is it a Crime)” - Rema
“Twenties” - GIVĒON
“Hard Fought Hallelujah” - Brandon Lake, Jelly Roll
“BreakDown” - Darassa feat Alikiba
“Inside Out” - Keshi
“SMH” - Joeboy & Tempoe
“Military” - Asake
“X” - Harmonize
“Overlord” - Stonebwoy ft. Jahmiel, 10TIK & Larruso
“Pop It Off” - Tyga x Lil Wayne
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!