Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byitezwe ko ku wa 14 Gicurasi 2022 The Ben azataramira mu Mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky.
Mbere y’amasaha 48 ngo igitaramo kibe, IGIHE yamenye amakuru ko amatike yo kukinjiramo yamaze gushira ku isoko.
The Ben ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bari ku gasongero k’abakunzwe cyane mu muziki w’u Rwanda. Mu minsi ishize yaratunguranye asohora indirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond iba ikimenyabose mu bakunzi b’umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba.
Uretse The Ben ugomba gutaramira muri Amerika, mu mpera z’iki Cyumweru Bruce Melodie we afite ibitaramo bibiri ku mugabane w’u Burayi.
Ibi bitaramo birabimburirwa n’icyo afite muri Suède kuri uyu wa 13 Gicurasi 2022, iki kikazakurikirwa n’icyo azakorera mu Bubiligi mu mujyi wa Buruseli ku wa 14 Gicurasi 2022.
Bruce Melodie yerekeje ku Mugabane w’u Burayi amaze gusohora indirimbo ‘Nyoora’ yakoranye na Eddie Kenzo, iyi ikaba yarasohotse nyuma y’izindi zinarimo ‘Totally crazy’ yakoranye na Harmonize.
Prosper Nkomezi uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, na we agiye gutaramira muri Kenya nyuma yo gusohora indirimbo Hallelujah yakoranye na James & Daniella.
Uretse aba bahanzi bakora umuziki usanzwe, byitezwe ko ku wa 15 Gicurasi 2022 Prosper Nkomezi azaba ataramira abakunzi be baherereye i Nairobi muri Kenya mu gitaramo azahuriramo n’abahanzi nka Liliane Kabaganza na Gisubizo Ministries y’i Nairobi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!