Yaba The Ben n’ubuyobozi bwa ‘East Gold’ bagarutse ku cyifuzo cyo gukorera andi mateka ku musozi wa Rebero nyuma yo gutangaza itariki y’igitaramo kizabera i Kigali tariki 6 Kanama 2022.
The Ben aganira na IGIHE, yavuze ko yishimiye kuba agiye kongera gutaramira i Kigali ndetse ashimangira ko yifuza guha abakunzi be igitaramo cy’amateka.
Ati "Ndifuza gukora igitaramo cy’amateka, nkashimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda n’abafana banjye muri rusange. Abafana banjye nzakora ibishoboka byose kugira ngo batahe banyuzwe. Nabo ndabasaba kuzitabira ari benshi kugira ngo hatazagira uvuga ko yacikanywe.”
Uyu muhanzi yongeyeho ko uretse gushimisha abakunzi be, n’impamvu nyiri izina y’iki gitaramo isobanutse ku buryo ari igikorwa buri Munyarwanda yakwisangamo.
Ati "Nibaza ko ntawe utakwishimira intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka, ibyishimo byacu nk’abanyamuziki rero tuzabigaragaza muri iki gitaramo.”
Gedeon Rwigema uri mu bateguye igitaramo cya The Ben, yabwiye IGIHE ko bizeye neza ko abantu bazitabira iki gitaramo ari benshi kuko gifite n’impamvu nyayo.
Ati “Muri iki gitaramo tuzaba twishimira ko u Rwanda rwongeye kubaho, ni iby’agaciro, turabyishimira nk’urubyiruko kandi dukeneye kuzereka Isi ko dushimishijwe n’aho Igihugu cyacu kigeze cyiyubaka.”
The Ben ategerejweho kuzuza Canal Olympia, akaba andi mateka i Kigali. Tariki 1 Kanama 2009 nibwo The Ben yatangiye kwigarurira imitima ya benshi mu bitaramo ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise ‘Amahirwe ya mbere’. Bitewe n’umuvundo w’abakunzi b’umuziki bari buzuye muri Petit Stade no hanze yayo, ntabwo cyabashije kurangira kuko polisi yahisemo kugifunga.
Nyuma y’imyaka hafi irindwi The Ben yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatumiwe mu gitaramo cya East African Party muri Mutarama 2017 nabwo yuzuza ahahoze habera ibitaramo muri Parikingi ya Stade Amahoro.
Uyu muhanzi yongeye gutumirwa mu Rwanda nanone gutarama muri East African Party mu 2019, igitaramo yongeye gukoreramo amateka yo kuzuza BK Arena isanzwe ijyamo abantu ibihumbi 10.
Ibi byari bisobanuye ko ahantu hanini habera ibitaramo muri Kigali, The Ben amaze kugaragaza ubushobozi bwo kuhakorera ibitaramo hakuzura abafana, ari nayo mpamvu kuri ubu ategerejwe n’umukoro wo gukora ibitarakorwa n’undi muhanzi wese akuzuza Canal Olympia ijyamo abantu barenga ibihumbi 15.
Iki gitaramo gishya, byitezwe ko kizanashyira akadomo ku mikino ya ‘Rwanda Re-birth Celebrations’ iri guhuza abakanyujijeho mu Rwanda.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!