00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben ategerejwe mu gitaramo i Texas

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 12:55
Yasuwe :

The Ben umaze iminsi ari gukorana indirimbo na Diamond, ategerejwe mu gitaramo cyo guherekeza umwaka wa 2021 yinjiza abantu neza mu wa 2022, kikazabera i Dallas muri Texas tariki 1 Mutarama 2022.

Ni igitaramo kiri gutegurwa na Sosiyete ‘Innox Entertainment’ ari nayo ikorana na The Ben mu buryo bwo kureberera inyungu ze, nk’uko IGIHE yabitangarijwe na DJ Innox usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, ntabwo amakuru menshi kuri cyo aratangazwa uretse itariki kizabera.

The Ben agiye gukora iki gitaramo mu gihe amaze iminsi ari gukora kuri album ye izaba iriho indirimbo zinyuranye yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare nka Diamond, Gyptian wo muri Jamaica, Sauti Sol n’abandi.

Ku ikubitiro uyu muhanzi ateganya gusohora indirimbo ye na Diamond amaze iminsi akoraho, ndetse yanamaze gukorwa yaba mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

‘Innox Entertainment’ yateguye igitaramo cya The Ben i Dallas muri Texas, ni sosiyete izwiho gutegura ibitaramo bikagenda neza. Urugero ni icya Meddy, Diamond, Kitoko, Gyptian, Sheebah Karungi wo muri Uganda n’abandi benshi.

The Ben ategerejwe mu gitaramo i Texas
The Ben agiye gutaramira muri Amerika nyuma y'iminsi myinshi ari gukora kuri Album ye nshya
The Ben yakoranye indirimbo na Diamond, byitezwe ko izasohoka mu minsi ya vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .