The Ben ari mu munyenga w’urukundo na Miss Uwicyeza Pamela muri Tanzania

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ugushyingo 2020 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Mugisha Benjamin wanditse izina mu muziki nka The Ben ari mu munyenga w’urukundo na Miss Uwicyeza Pamela bamaranye iminsi muri Tanzania.

The Ben ari kugirana ibihe byiza na Uwicyeza Pamela byakunze kuvugwa ko yihebeye ndetse akaba aheruka kumusanga muri Tanzania, aho aba bombi bari kuryohereza ubuzima.

Urukundo rwa The Ben na Miss Pamella rumaze igihe ruvugwa mu itangazamakuru ndetse umukobwa yakunze guca amarenga yo kugurumana kwarwo abinyujije mu magambo yandika ku mbuga nkoranyambaga.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, The Ben na we yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Miss Pamella.

Nta magambo yihariye yayaherekesheje ariko urebesheje ijisho ubona ko Miss Pamela yegamye mu gituza cya The Ben mu gihe uyu muhanzi asa n’ugerageza kumusoma ku gahanga. Ni amashusho bigaragara ko yafatiwe hafi y’amazi.

Urugendo rwa Miss Pamella na The Ben wamusanze muri Tanzania rwabanje kugirwa ibanga ariko amakuru akavuga ko bagiye kurira ubuzima muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Uwicyeza ukunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aherutse gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati "Mine", bisobanuye "Uwanjye."

Ku wa 9 Mutarama 2020 ku isabukuru y’amavuko ya The Ben, uyu mukobwa yashyize ifoto y’uyu muhanzi kuri Instagram, arangije agira ati "Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe."

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Uwicyeza ku wa 17 Ugushyingo, yabajijwe icyihishe inyuma y’umubano we na The Ben, aryumaho.

Ati "Ni ubuzima bwite bw’umuntu, ndumva nta kirenze nabivugaho. Ni ibisanzwe, nta mpamvu yo kubitindaho. Iyo umuntu adashaka kuvuga ikintu ntabwo aba agishaka kandi nta n’ikintu byabamarira. Ni ugutegereza igihe nikigera, ibyo mugomba kumenya muzabimenya."

Uwicyeza Pamela w’imyaka 21 yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda, yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.

Uyu mukobwa wasoje amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG) kuri APADE ku Kicukiro, ateganya gutangira kwiga kaminuza mu mwaka utaha.

The Ben we yavukiye i Kampala ku wa 9 Mutarama 1988. Ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda no mu Karere muri rusange.

- Kanda hano urebe amashusho The Ben yashyize kuri Instagram ye ari kumwe na Miss Uwicyeza Pamella

The Ben ari mu munyenga w’urukundo na Miss Uwicyeza Pamela muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .