Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro, abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Nk’uko bisanzwe twabahitiyemo indirimbo nshya z’abahanzi bo hanze y’u Rwanda yaba muri Afurika no hanze yayo bakoze mu nganzo. Ni indirimbo zigaragara ku musozo w’iyi nkuru.
“True Love” - The Ben
The Ben yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘True love’ igaragaramo umugore we, Uwicyeza Pamella, atwite.
Aba bombi bamaze igihe gito bizihije isabukuru y’umwaka barushinze. Muri iyi ndirimbo, The Ben yumvikana nk’umuntu waryohewe n’urukundo.
Mu buryo bw’amajwi yakozwe na RealBeat mu gihe amashusho yakozwe na John Elarts.
“Merry Christmas & Happy New Year” - Lase Beat
Producer Lase Beat uri mu bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda, yatangiye urugendo rushya mu muziki aho yatangiye kuririmba.
Uyu musore yatangiriye ku ndirimbo yo kwifuriza abantu iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
“Celebration” Li John Feat. Nahim & Sakrim Hasa
Ni indirimbo nshya ya Li John yahuriyemo na Nahim na Sakrim Hasa. Ni indirimbo uyu musore yahimbye afasha abantu kwizihiza umwaka mushya muhire abanyarwanda, anabifuriza ko utaha bazagiramo amahirwe.
“Byarahindutse” - Fanta ft. Guerishom
Ni indirimbo nshya ya Producer Fanta ubikomatanya no kuririmba yahuriyemo na Guerishom.
Aba agaragaza ko kera abantu bashyiraga hamwe bagashyigikirana, bagakundana ariko ubu ibihe byaratandukanye n’abantu bakaba batakimeze nk’uko bari kera.
“Tamu Sana” - Alyn Sano
Alyn Sano yafashe neza abakunzi asubiramo indirimbo yise ‘Tamu Sana’ ayikora mu buryo bwa Acoustic. Iyi ndirimbo agaragaramo akina urukundo na Davis D.
“Abashomeri Remix” - AB Godwin ft. Neg G & Puff G
Ni indirimbo abahanzi barimo AB Godwin, Neg G na Puff G bahuriyemo. Iyi ndirimbo yasubiwemo ni iya Neg G yakoze kera ari kumwe na Puff G. Muri iyi ndirimbo aba basore baba bagaragaza umuntu wasoje amashuri ariko ubuzima bugakomeza kumugora.
“Ikaye” - JAY C Ambassador X GREEN P
Ni indirimbo Jay C yakoranye na Green P, ni umusogongero kuri album nshya bari gukorana bifuza gusangiza abakunzi babo mu ntangiriro za 2025.
Jay C yahishuye ko album ye na Green P izaba igizwe n’indirimbo umunani, muri zobari mu biganiro byo kurebera hamwe uko baba bashyize hanze izigera kuri eshatu mbere y’uko album yose ijya hanze.
“Cutamba” - D-ONE ft. Mico The Best
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi ukomoka mu Burundi D-ONE na Mico The Best. Muri iyi ndirimbo baba baririmba umukobwa waciye ibintu mu Rwanda no mu Burundi.
“Sicyayi” - Khalifan Govinda
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Khalifan. Aba agaragaza ko inzoga atari icyayi bityo akenshi iyo umuntu yazinyoye, ameneka umutwe ndetse bimwe mu byo yakoze akabyibagirwa.
“Omemma” - Giramata
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Giramata uri kuzamuka neza. Muri iyi ndirimbo agaragaza ko kubaho kwa buri wese ari igitangaza cy’Imana, kandi abantu bakwiriye kujya babishimira Imana.
Iyi ndirimbo igaragaza urukundo rw’Imana n’ubuntu bwayo. Yanditswe na Niyo Bosco afatanyije na Giramata.
“Ndi Muntu Ki ?” - MPANO Elysée
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Mpano Elysée. Uyu muhanzi aba yibaza ikintu Imana yabonyemo abantu ku buryo yemeye kwitanga, ikabambwa abantu bakabamburwa nyuma yo kubabera inshungu.
“Ndashimira Umwami” - New Melody
Ni indirimbo nshya ya New Melody iri mu makorali akomeye muri ADEPR. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bashimira Imana ku bw’umudendezo yahaye abantu bemeye kuyikurikira.
Indirimbo zo hanze…
“Flow” - Runtown
“Ozeba” - Rema
“Mon Amour” - Rayvanny feat Mbosso
“Mayi” - Bargoss ft Koffi olomide
“Busy Girl” - Sat B
“BIBA BIPFUYE” - EL PRO Ft D-One , Lino-G , B-Face & Monia Fleur
“Wicked Lo” - Babyboy AV
“For Where?” - Bayanni, Zerry DL
“Fuji Garbage” - Zinoleesky
“That Guy” - Tyler, The Creator
“Heart Of A Woman” - Summer Walker
“ADHD” - James Arthur
“Where do I go” - Vianney, Rosa Linn
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!