The Ben agiye kumurikira album ye ya gatatu mu gitaramo ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025 nk’uko amakuru yizewe IGIHE yabonye abishimangira.
Amakuru avuga ko album nshya ya The Ben itarabonerwa izina, icyakora agahamya ko nubwo kizaba ari igitaramo cy’uyu muhanzi, byitezwe ko benshi mu bo bakoranye kuva yatangira umuziki bazaba batumiwe byaba ngombwa hakagira abo baririmbana.
Album nshya ya The Ben amaze imyaka myinshi ayikoraho cyane ko yatangiye kuyirarikira abakunzi be mu 2021.
Nta makuru menshi The Ben aratangaza ku ndirimbo zigize album ye nshya.
The Ben ni izina ryamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo izo yakoze kuva mu myaka ya 2009 ubwo yinjiraga mu muziki kugeza ku nshya amaze iminsi ashyira hanze.
Uyu muhanzi yaherukaga gukorera igitaramo muri BK Arena mu 2022 ubwo yari yatumiwe mu cyitwa ‘Rwanda Rebirth Celebration Concert’ cyakurikiye icyo yahakoreye mu 2019 ubwo yari yatumiwe muri East African Party.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!