Abinyujije ku rukutwa rwe rwa Instagram, The Ben yateguje abakunzi be batuye muri uyu Mujyi kuzabataramira ku wa 3 Kamena 2022.
Mu magambo ye, The Ben yagize ati “Uganda, murakeka iki?” ubu butumwa bwagiye hanze bukurikira ubundi yari yatangaje ko azatarama ku wa 3 Kamena 2022.
Uyu muhanzi yikirijwe na DJ Spinny uri mu bakomeye i Kampala wamubwiye ati “Reka tubikore muvandi.”
Mu kiganiro na IGIHE, DJ Spinny uri gutegura iki gitaramo yahamije amakuru y’uko The Ben agiye gutaramira i Kampala.
Ati “Ku wa Gatanu tariki 3 Kamena 2022, The Ben azataramira muri Uganda aho azaba asusurutsa abakunzi be bamaze igihe batamubona.”
Iki gitaramo kigiye kubera i Kampala nyuma y’igihe atahakorera ibitaramo, aheruka gutaramira muri iki gihugu mu 2018 ubwo yari yatumiwe muri ‘Blankets&Wine’.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!