The Ben yijeje abakunzi be igitaramo cyiza kizarangwa n’ibyishimo, abasaba kubwirana ku buryo ntawazacikanwa.
Uyu muhanzi yatumiwe mu bitaramo ngarukamwaka ‘Africa- Nordic’ byatangijwe n’Umunyarwanda Ntezimana Blaise, rikaba rigamije guhuza Africa n’Ibihugu by’Amajyaruguru y’i Burayi hifashishijwe umuco na muzika.
Byitezwe ko iki gitaramo The Ben azagikorera mu Mujyi wa Stockholm akazifatanya n’abahanzi bomuri Suède barimo Nils Ström ufite impano yo gucuranga gitari, Joseph Nordin, Umugande Martin Luther Kintu n’itorero Inyaruguru ry’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.
Ntezimana wateguye iki gitaramo, yabwiye IGIHE ko muri iki gitaramo hateganyijwe igikorwa cyo kwerekana amashusho agaragaza ahantu nyaburanga ba mukerarugendo basura, n’amahirwe yo gushora imari mu Rwanda.
The Ben agiye gutaramira muri Suède nyuma y’ibitaramo bibiri aherutse gukorera muri Uganda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!