The Ben agiye gutaramira abakunzi be yifashishije imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Mata 2020 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

The Ben umaze igihe mu Rwanda aho yaje yitabiriye igitaramo cya East African Party yabaye tariki 1 Mutarama 2020, kuri ubu agiye gutaramira abakunzi be yifashishije imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gususurutsa abanyarwanda bari muri gahunda ya #Gumamurugo.

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye mu muziki ku izina rya The Ben, yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange ko abafitiye uruhisho mu gitaramo azabakorera binyuze kuri shene ya Youtube.

Aganira na IGIHE, The Ben yavuze ko nk’umuhanzi uyu ari umusanzu agomba guha igihugu ndetse n’abanyarwanda muri rusange aho bari hose ku Isi mu rwego rwo kubafasha kuguma mu rugo ariko banafite ibikorwa bidagaduriramo.

Ati” Urumva abantu iyo bari mu rugo gusa bashobora no kurambirwa ariko iyo babonye igitaramo nk’iki bituma babona umwanya wo kugira ibyo bahugiraho, muri iki gitaramo usibye kuba nzaririmba nzagerageza no gutanga ubutumwa bwafasha abantu muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus.”

The Ben yavuze ko yiteguye gususurutsa abari mu rugo muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 mu gitaramo azakora ku wa 09 Gicurasi 2020 kinyuzwa kuri shene ya Youtube yitwa MK1 TV guhera saa mbili z’ijoro.

Yongeyeho ko ari mu myiteguro ikomeye kandi ko afite byinshi ahishiye abakunzi be n’abakunda umuziki bazakireba.

The Ben agiye gukora iki gitaramo nyuma y’umuhanzi Tom Close wakoze igitaramo kuwa 25 Mata 2020.

Uyu muhanzi ufite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda mu minsi ishize yasohoye indirimbo zinyuranye ndetse zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda iheruka ikaba “Can’t get enough” yakoranye Otile Brown.

Yakurikiwe n’iyo yise “Suko” ndetse na “Ibyiringiro” yakoranye na Fabien umugabo ufite ubumuga bwo kutabona banaririmbanye muri East African party.

Reba indirimbo "Suko" The Ben aheruka gusohora

The Ben avuga ko iki gitaramo agiye kugikora nyuma y'ubusabe bw'abafana be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .