00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben agiye gukorera ibitaramo bine i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 February 2025 saa 12:43
Yasuwe :

Mu gihe The Ben akomeje ibitaramo bye muri Canada, ni na ko akomeje imyiteguro y’ibitaramo azakorera ku Mugabane w’u Burayi cyane ko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, hari hamaze kwemezwa bine.

Byamaze kwemezwa ko The Ben uzerekeza i Burayi mu minsi iri imbere, azatangirira ibitaramo bye mu Bubiligi aho azataramira tariki 8 Werurwe 2025 mu gitaramo cyo kumurika album 25 Shades ya Bwiza.

Uretse iki gitaramo, ku wa 15 Werurwe 2025 The Ben azataramira mu Mujyi wa Copenhagen muri Danemark mbere y’uko akomereza mu Budage aho azahurira n’abakunzi be muri ‘Meet&Greet’ bakaganirira mu Mujyi wa Berlin ku wa 21 Werurwe 2025.

Igitaramo cya kane, byitezwe ko The Ben azagikorera mu Mujyi wa Hannover mu Budage ku wa 22 Werurwe 2025.

Ni ibitaramo The Ben azakora nyuma yo kuva muri Canada aho amaze gukorera ibitaramo bibiri birimo icyo yakoreye mu Mujyi wa Ottawa na Montreal mbere y’uko asoreza ibitaramo bye mu Mijyi ya Toronto ku wa 21 Gashyantare 2025 na Edmonton ku wa 22 Gashyantare 2025.

Uretse ibi bitaramo ariko, The Ben azava i Burayi yerekeza i Kampala aho afite igitaramo ku wa 17 Gicurasi 2025 abone kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena 2025.

The Ben byitezwe ko azasoza ibi bitaramo muri Kanama 2025 ubwo azaba yasubiye i Burayi muri Norvège.

The Ben azatangirira ibitaramo bye mu Bubiligi aho azitabira icyo kumurika album '25 Shades' ya Bwiza kizabera mu Mujyi wa Bruxelles
The Ben agiye gukorera ibitaramo bitandukanye ku mugabane w'u Burayi
The Ben ari kubarizwa muri Canada aho ari gukorera ibitaramo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .