Uraranganyije amaso mu binyamakuru by’imyidagaduro byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku mbuga nkoranyambaga, inkuru ikomeje kugarukwaho cyane ni ibyavuye muri gatanya ya Tayana Taylor na Iman Shumpert wahoze akinira Brooklyn Nets.
Amakuru avuga ko uretse inzu za miliyoni 10$ Teyana Taylor yegukanye ibirimo imodoka zihenze zirimo iya Maybach ifite agaciro ka 300.000$ hamwe na Mercedes Sprinter ifite agaciro ka 70.000$ ndetse na bisi. Ndetse uyu mugore azakomeza kugira ububasha ku bushabitsi bwe bwose.
Iman Shumpert yategetswe kujya yishyura indezo y’abana babiri babyaranye ingana na 8000$ buri kwezi, ndetse akanajya abishyurira amashuri.
Abinyujije kuri Instagram Teyana Taylor yagize ati “Binyuze mu mucyo njye na Iman twatandukanye. Kugira ngo byumvikane neza kutizerana ntabwo ari yo ntandaro yo gutandukana. Turacyari inshuti, abafatanyabikorwa mu bucuruzi bakomeye ndetse turacyafatanya mu bijyanye no kurera abana bacu b’abakobwa.”
Ibi bikimara gutangazwa, byasamiwe hejuru na benshi bavuze ko Teyana Taylor yungukiye cyane muri iyi gatanya, ko uyu mugabo asize amutwaye umutungo mwinshi.
Nyamara ibi byatewe utwatsi na Nyina wa Teyana usanzwe ari nawe mujyanama we witwa Nikki Taylor. Yatangarije The Shade Room ko imitungo umukobwa we yahawe ari yo yari yaraguze akirikumwe n’umugabo we.
Yagize ati “Uko ibinyamakuru biri gutangaza iyi nkuru, siko biri. Ntabwo Teyana yatwaye umutungo wa Iman, ibyo yahawe ni byo yari yaraguze bakibana. Bari bafite isezerano ryo kutavanga imitungo”.
Yongeyeho kandi ko impande zombi yaba Teyana na Shumpert bose bahawe imitungo muri gatanya, gusa akaba atumva impamvu hatangajwe ibyahawe uyu muhanzikazi gusa.
Yanasobanuye ko nubwo aya makuru amenyekanye ubu, nyamara gatanya yabo bayisinye ku wa 01 Nyakanga 2024.
Icyakora nubwo benshi batangariye umutungo Teyana Taylor yakuye muri gatanya, asanzwe na we atunze agatubutse kuko umutungo we ubarirwa muri miliyoni 5$, mu gihe uwa Shumpert batandukanye ubarirwa muri miliyoni 16$.
Teyana Taylor na Iman Shumpert batandukanye mu 2023 bari bamaranye imyaka umunani barushinze, ndetse banabyaranye abana babiri b’abakobwa. Bahoze muri ‘Couple’ z’ibyamamare zikomeye muri Amerika.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!