00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teta Sandra na Weasel bibarutse ubuheta

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Teta Sandra yibarutse ubuheta yabyaranye na Weasel Manizo wamenyekanye mu itsinda rya GoodLyfe.

Weasel wamenyekanye muri GoodLyfe yari ahuriyemo na nyakwigendera Radio, amaze igihe akundana na Sandra Teta basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Nyakanga 2021, IGIHE yamenye amakuru ko Teta Sandra yibarutse umwana w’umuhungu akaba ubuheta bwe.

Umwe mu nshuti z’uyu muryango waduhaye amakuru, yagize ati “Ni byo rwose yibarutse umwana w’umuhungu, yabyaye mu ma saa Saba z’amanywa!”

Weasel wabyaranye umwana wa kabiri na Sandra Teta, amaze iminsi yumvikana mu itangazamakuru rya Uganda ahamya ko afite abana batanu gusa, aha akaba yaranyomozaga ibikunze kuvugwa ko afite abarenga.

Muri Gicurasi 2020 ni bwo aba bombi bibarutse umwana w’umukobwa bise Ria Mayanja, nyuma humvikanye ibihuha bivuga batandukanye ndetse muri Nyakanga 2020 Weasel asiba amafoto yose ya Teta Sandra kuri Instagram.

Muri Gicurasi 2018 Teta wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB mu 2011 yerekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala ndetse akunze kuhategura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye twaho.

Yateguraga ibitaramo mu kabari kitwa Hideout gakunze kunyweramo Abanyarwanda benshi ndetse n’abavandimwe ba Weasel niko bari basigaye banyweramo.

Sandra Teta yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yari mu rukundo na Derek wo mu itsinda rya Active. Mbere yakundanaga na Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid.

Nyuma yo kubyarana umwana w'umukobwa, bibarutse n'umuhungu
Akigera muri Uganda, Sandra Teta yateguraga ibirori mu tubari bikitabirwa n'abarimo abavandimwe ba Weasel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .