Uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Big Eye aho yari abajijwe impamvu adaha agaciro abakunze kunenga imyitwarire y’uyu muhanzi bamaze igihe babana kandi banafitanye abana babiri.
Ati “Nanjye ubwanjye ntabwo ndi intungane. Nta mutagatifu uri ku isi, twese turi ikiremwamuntu kandi dukora amakosa. Rimwe na rimwe, ushobora kureka umuntu kubera amakosa, noneho ugahura n’undi mubi cyane kumurusha.”
Teta avuga ko akenshi usanga umuntu afite inenge, ariko na none afite n’ibyiza byinshi ku buryo we ari byo yitaho kurusha ibibi.
Ati “Ushobora gusanga umuntu afite inenge imwe cyangwa ebyiri, ariko akagira ibyiza byinshi. Ni yo mpamvu uhitamo kwibanda ku byiza aho kureba ibibi.”
Teta yavuze ibi, mu gihe mu minsi ishize muri Uganda, Weasel yongeye kugarukwaho. Icyo gihe yumvikanye yibasira Juliet Zawedde wari wamujyanye muri Amerika kurwaza mukuru we Jose Chameleone.
Yashinjaga uyu mugore kumufata nabi no kutamuha agaciro.
Yanamusabye ko yamuha itike agasubira muri Uganda kuko yari arambiwe gufatwa nk’umwanda, no gusuzugurwa kandi ari umugabo wihaye.
Gusa, nyuma Weasel yaje kumvikana asaba imbabazi ndetse na Chameleone amuvuganira agaragaza ko amagambo yatangaje yaturutse ku kuba yari akumbuye Teta Sandra n’abana bafitanye.
Muri Nyakanga 2022 byakunze kuvugwa ko Teta Sandra yahohoterwaga n’umugabo we Weasel, bituma benshi mu bakurikira imyidagaduro bahagurukana n’inzego zitandukanye kugira ngo uyu mugore ave muri Uganda, atahe mu Rwanda.
Inkuru zo gukubitwa kwa Teta Sandra zazamuwe n’amafoto ye yagiye hanze agaragaza ibikomere byinshi ku mubiri we ndetse na rimwe mu menyo ye ryarahongotse.
Kuva ubwo benshi mu bazi uyu muryango bakurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi bahise batangira kugaruka ku ihohoterwa Teta Sandra yakorerwaga na Weasel, ndetse hanasohoka amafoto y’igihe bigeze gushwanira mu kabari k’i Kampala kitwa Nomads.
Teta Sandra icyo gihe yagaragaje ko nta kibazo yigeze agirana na Weasel, ahubwo abantu bari kuvuga inkuru batazi.
Gusa nubwo yavugaga ibi, ku rundi ruhande ntabwo byaciye intege abari batangiye kumukorera ubuvugizi kuko bavugaga ko binashoboka ko uyu mugore atari we uri kwandika ibyo avuga, ahubwo ashobora kuba abyandikirwa na Weasel.
Ibi byatumye abari bahagurutse bakomeza umugambi wabo wo gufasha Teta Sandra gutaha mu Rwanda, aza kuhagera muri Kanama 2022 aho yari kumwe n’abana be.
Nyuma yo kwiyunga baje kongera gusubirana ndetse uyu mugore asubira kubana na Weasel, binavugwa ko bitegura kurushinga muri uyu mwaka nta gihindutse.
Teta Sandra na Weasel bitegura kurushinga, batangiye gukundana mu 2018, aho kugeza uyu munsi bafitanye abana babiri.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!