Amashusho Weasel yasangije abamukurikira, agaragaza Teta Sandra abanza guterana amagambo na Chagga, undi na we yivayo amukubita ingumi mu maso icyakora abari aho bahita bahagoboka.
Amakuru ava i Kampala avuga ko Weasel na we ashobora kuba yarihimuye kuri uyu muhanzi, icyakora byo ntibyabasha kugaragara mu mashusho.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Weasel yagize ati “Birababaje cyane kuba umuntu uherutse gukubita umugore wanjye ari we noneho uvuga ko arwaye kandi arwariye mu bitaro. Mu cyumweru gishize namuhaye amahirwe yo gusaba imbabazi umugore wanjye, ariko ntiyabikora. Bahora bifuza ko twakoresha urugomo, ariko nahisemo kureka amategeko agakurikirana icyo kibazo. Nizeye ko ubutabera buzagerwaho.”
Aya makuru agiye hanze mu gihe hashize iminsi bivugwa ko Weasel na Teta Sandra baba bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!