Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Teta Sandra yashimiye umugabo we wamuhaye impano y’imodoka, ati “Imodoka nshya, umugabo wanjye niwe wabikoze!”
Mu minsi ishize nibwo Weasel wari umaze igihe kirenga amezi ane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yagiye kurwaza mukuru we, Jose Chameleone, yasubiye muri Uganda yakirwa n’umuryango we.
Iyi modoka Teta Sandra ayihawe mu gihe hashize iminsi atangaje ko bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.
Weasel na Teta Sandra batangiye gukundana mu 2018 ubwo uyu mugore yari yimukiye muri Uganda, nyuma baje kubyarana abana babiri.
Icyakora nubwo babanaga banafitanye abana, ntabwo intangiriro z’urugo rwabo zabaye nziza.
Muri Kanama 2022 nibwo Teta Sandra yatashye mu Rwanda nyuma y’aho bivuzwe ko yahohoterwaga n’uyu mugabo
Ni inkuru zahagurukije inzego zitandukanye ndetse n’ababyeyi be bamufasha kuva i Kampala ataha i Kigali, aho yamaze igihe atuye.
Muri Mata 2023 Teta Sandra yaje gufata icyemezo cyo gusubira mu rugo rwe.
Teta Sandra ntabwo yigeze avuga ku kibazo cyo guhohoterwa na Weasel ahubwo yanigeze kugaragara yiyama abivanga mu by’urugo rwe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!