00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teta Sandra yahawe impano y’imodoka na Weasel

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 April 2025 saa 07:17
Yasuwe :

Teta Sandra usanzwe ubana na Weasel bamaze igihe bakundana ndetse kugeza ubu bakaba bafitanye abana babiri, yahawe impano y’imodoka n’uyu mugabo we uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Teta Sandra yashimiye umugabo we wamuhaye impano y’imodoka, ati “Imodoka nshya, umugabo wanjye niwe wabikoze!”

Mu minsi ishize nibwo Weasel wari umaze igihe kirenga amezi ane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yagiye kurwaza mukuru we, Jose Chameleone, yasubiye muri Uganda yakirwa n’umuryango we.

Iyi modoka Teta Sandra ayihawe mu gihe hashize iminsi atangaje ko bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.

Weasel na Teta Sandra batangiye gukundana mu 2018 ubwo uyu mugore yari yimukiye muri Uganda, nyuma baje kubyarana abana babiri.

Icyakora nubwo babanaga banafitanye abana, ntabwo intangiriro z’urugo rwabo zabaye nziza.

Muri Kanama 2022 nibwo Teta Sandra yatashye mu Rwanda nyuma y’aho bivuzwe ko yahohoterwaga n’uyu mugabo

Ni inkuru zahagurukije inzego zitandukanye ndetse n’ababyeyi be bamufasha kuva i Kampala ataha i Kigali, aho yamaze igihe atuye.

Muri Mata 2023 Teta Sandra yaje gufata icyemezo cyo gusubira mu rugo rwe.

Teta Sandra ntabwo yigeze avuga ku kibazo cyo guhohoterwa na Weasel ahubwo yanigeze kugaragara yiyama abivanga mu by’urugo rwe.

Imodoka Weasel yahaye umugore we, Teta Sandra
Teta Sandra yashimiye umugabo we wamuhaye imodoka
Weasel ukubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye umugore we imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .