Teta Diana uri mu Rwanda yashyize hanze indirimbo yise ’Agashinge’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Mutarama 2021 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Teta Diana usanzwe aba ku Mugabane w’u Burayi muri Suéde amaze ukwezi kurenga mu Rwanda aho ari mu bikorwa by’umuziki ndetse no gusura umuryango we.

Mu Rwanda yahafatiye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Agashinge’. Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo atasobanura uko kuyihimba byaje kuko yisanze imurimo. Avuga ko izakurikirwa n’iyo yise ‘Umugwegwe’.

‘Agashinge’ amashusho yayo yayafatiye mu bice birimo ku musozi wa Jali, ku Mulindi wa Byumba no mu Karere ka Kamonyi. Agaragaza imisozi myiza itatse u Rwanda, inyambo zirubereye n’ibindi bigaragaza umuco udacika w’urwa Gasabo.

Avuga ko iyi ndirimbo ari iya mbere iri kuri Extended Play [EP] nshya agiye gushyira hanze iriho indirimbo enye.

Abajijwe igihe amaze mu Rwanda mu gusubiza, yagize ati “Maze ukwezi n’igice mu Rwanda. Naje ntashye ndetse no gukora imishinga itandukanye yanjye y’umuziki nk’ibisanzwe. Nkigera mu Rwanda nta cyantunguye cyane. Mu Rwanda ndahahora n’ubwo mba ncecetse. Nari nkumbuye inshuti n’umuryango. Ndacyahari nk’andi mezi make.”

Teta Diana ahamya ko album aheruka gushyira hanze yise ‘Iwanyu’ iri kugurwa cyane. Ati “Ubu mfite kopi zayo za CD na zo ziragurwa pe. Umuco wo kugura umuziki urahari, abakurikira ibikorwa byanjye barabikora kandi bishimye. Nzoherereza bose mu mpande enye z’Isi, ubu ibintu byaroroshye cyane.”

Indirimbo nshya ya Teta Diana yitwa ‘Agashinge’ yakozweho n’abatunganya indirimbo bakomeye barimo Didier Touch ubarizwa mu Bubiligi na Peter De Wagter.

Teta yifashishije abarimo Benimana Viateur, Ibyivugo Sebulili na Ndayambaje mu majwi amuherekeza ‘Backup vocals’ banacuranga ‘ikondera’ ryumvikanamo.

Amashusho yayobowe na Kivu Ruhorahoza, anafatanya na Sam Ishimwe na Romeo Habimana mu ifatwa ryayo. Hagaragaramo abandi bantu nka Ndahiro Edmond, Yannick Kamanzi, Aline Mike, CapitalLinda , Muzehe Thimothé.

Uyu muhanzikazi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2019, yari yatumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Byari nyuma y’imyaka itatu abarizwa i Burayi.

Teta Diana iyi ndirimbo ye nshya yayihaye umwihariko wo kwerekana ubwiza bw'u Rwanda no gukoresha Ikinyarwanda gitomoye
Teta amaze iminsi mu Rwanda ndetse yanahafatiye amashusho y'indirimbo
Mu Rwanda azahakorera indirimbo zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .