Teta Diana azatanga 50% by’amafaranga azagurisha album ye nshya mu isanduku ya Aegis Trust

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Nzeri 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Abinyujije mu Muryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wa Aegis Trust
n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, Umuhanzikazi Teta Diana yemeye gutanga 50% by’amafaranga azacuruzwa kuri album ye, mu rwego rwo gutera inkunga ibikorwa byo kwigisha Jenoside no gukumira ko yakongera kubaho.

Yabitangaje nyuma yo gutumirwa mu biganiro bizatambuka hifashishijwe ikoranabuhanga kuva tariki 6 Nzeri kugeza 20 Nzeri 2020, bigamije gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi ku Isi.

Ibi biganiro byiswe “From Hate to Humanity”, abazabyitabira bazafatira isomo ku Rwanda rwanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bakaba aribo ubwabo bayihagarika. Kugeza ubu yaba abayigizemo uruhare n’abayirokotse babanye neza nyuma y’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Bizatangwa na Dr James Smith washinze Aegis Trust, akazafatanya n’abandi barimo Romeo Dallaire, Linda Malvern, Freddy Mutanguha, Hope Azeda, Malaika Uwamahoro, Sandra Shenge na Marc Gwamaka.

“From Hate to Humanity” ni ibiganiro bizatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Coronavirus. Abifuza kubyitabira bakomeje kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwa Aegis Trust.

Umuhanzi Teta Diana watumiwe muri ibi biganiro yiyemeje gutanga 50% by’amafaranga ari kugurwa album ye “Iwanyu” binyuze ku rubuga rwashyizweho.

Amafaranga uyu muhanzikazi yigomwe akaba agamije gushyigikira ibikorwa bya Aegis Trust n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Uyu muhanzikazi mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko atewe ishema no kuba yaratumiwe mu bazitabira ibiganiro.

Yagize ati "Ibi byatumye nanjye niyemeza kugira umusanzu muto ntanga muri gahunda za Aegis Trust n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.”

“Abantu bagura Album yanjye guhera none kugeza mu mpera za Nzeri 2020 banyuze ku rubuga rwatanzwe, 50% by’amafaranga bayiguze arahita ashyikirizwa umuryango Aegis Trust n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.”

Album “Iwanyu” ya Teta Diana niyo ya mbere, akaba yarayisohoye mu 2019. Abanyura kuri uru rubuga bayigura amayero 19.99, akabakaba ibihumbi 23 Frw.

Teta Diana yavuze ko umuntu wese uguze iyi album anyuze kuri uru rubuga aba afite amahirwe yo kuzashyikirizwa CD akayitunga cyane ko bitandukanye no kuyigura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kanda hano ugure “Album” ya Teta Diana

Album ya Teta Diana iri kugura amayero 19.99, akabakaba ibihumbi 23 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .