Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Teta Diana yavuze ko ari mu myiteguro yo gutaha i Kigali kugira ngo abashe kwitegura neza ibi bitaramo.
Mu minsi ishize ni bwo ‘Institut Français du Rwanda’ yari yatangaje urutonde rw’ibitaramo bizahabera birimo icya Teta Diana giteganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2024.
Ku rundi ruhande muri ‘Atelier du Vin’ bahise baha ikaze uyu muhanzikazi mu gitaramo cyiswe ‘Ingata y’umuco’ giteganyijwe ku wa 8 Ukuboza 2024.
Mu kiganiro na Frank Mihigo Wamugabo wateguye iki gitaramo, yabwiye IGIHE ko bahisemo kucyita ‘Ingata y’umuco’ mu rwego rwo gushimangira intego z’ibitaramo bye.
Ati “Njye intego yanjye ni ugusigasira umuco, rero abantu baturuka mu byaro bazi ko ingata yifashishwa mu gusigasira ikintu umuntu yikoreye,bityo ibitaramo byacu nabyo bigamije gusigasira umuco ari na yo mpamvu twabyise Ingata y’umuco.”
Iki gitaramo Teta Diana azaba agihuriramo n’Itorero Inganzo Ngari, n’Intore Umukondo Gatore.
Teta Diana azataramira i Kigali nyuma y’imyaka irenga ibiri atahakorera igitaramo dore ko icyo yaherukaga cyabaye ku wa 8 Werurwe 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!