00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teta Diana agiye kumurika EP ye mu bitaramo 17 bizabera i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 05:11
Yasuwe :
0 0

Teta Diana agiye kumurika EP [Extend playlist] aherutse gukora mu bitaramo azakorera mu mashuri 17 yo muri Suède.

Uyu muhanzikazi wari umaze igihe mu Rwanda, hashize igihe gito asubiye ku mugabane w’u Burayi ari naho agiye kumurikira EP ye nshya izaba igizwe n’indirimbo enye zirimo ebyiri zamaze gusohoka.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Teta Diana yavuze ko iyi EP ifite umwihariko w’uko amaze kuyisohoraho indirimbo ebyiri arizo Umugwegwe n’Agashinge.

Ikindi ni uko mu rwego rwo kumurika iyi EP, agiye gukorera ibitaramo 17 mu bigo by’amashuri.

Ibi bitaramo ateganya gutangira muri iyi Gicurasi 2021, avuga ko azabikora ku bufatanye n’intara ya Skåne.

Ati “Ibi bitaramo bimpa amahirwe yo guhura nkaganira ndetse ngataramira abanyeshuri mfatanyije na Band yanjye.”

Muri iyi Band harimo umucuranzi witwa Gabriel Hermansson, uyu mugabo benshi bamenye mu ndirimbo Sindagira ni umwe mu bakomeye muri Suède.

Muri Kamena 2021 nibwo uyu muhanzikazi ateganya gutaramira abamukurikira yifashishije ikoranabuhanga mu rwego rwo kubamurikira iyi EP ye nshya.

Iyi EP igiye kujya hanze ikurikira Album nshya yise ‘Iwanyu’. Iri kugurishirizwa ahantu hatandukanye muri Kigali harimo Librairie Ikirezi, Librairie Caritas na Rwanda Clothing Store.

Teta Diana agiye gukorera ibitaramo 17 mu bigo byo muri Suède
EP ye nshya igiye hanze ikurikira Album ye ya mbere yise "Iwanyu"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .