Ibi yabigarutseho mu kiganiro ‘Kulture Talk’ na IGIHE aho yagize ati "Ndi umufana w’imbere wa Kenny Sol kuva yatangira gukora umuziki, natangiye kumukunda kuva ari muri Yemba Voice. Indirimbo ze zose ndazikunda cyane rwose. Akora indirimbo nziza, azi kuririmba mbega umuziki we uraryoha cyane.”
Uyu mukobwa yahishuye ko mbere yikundiraga Christopher ku rwego rw’uko hari igihe yigeze kumubona agasuka amarira mu ruhame.
Ati “Christopher naramukundaga ku buryo hari n’ubwo twigeze guhura ndarira. Wenda ntiyabyibuka kuko aba yarahuye n’abantu benshi. Hari mu 2014 nkiri umwana muto ku ishuri, twari twagiye muri siporo rusange kuri stade ari we wagombaga kudususurutsa, mubonye bijyanye n’uko namukundaga ndarira bikomeye.”
Tessa ahamya ko uwo munsi yahagiriye ibihe bidasanzwe kuko yari ahahuriye n’umuhanzi yakundaga ndetse anahahurira na Nyampinga w’u Rwanda, Miss Kayibanda Mutesi Aurore.
Ati “Uwo munsi sinawibagirwa kuko Miss Aurore yaranantahanye angeza mu rugo […] nshobora kuba narabajije cyane akanyikundira birangira adutahanye mu modoka njye n’inshuti zanjye.”
Tessy uherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri sinema y’u Rwanda, yinjiye mu bijyanye no gukina filime mu 2020 ubwo yatangiraga gukina filime bise ‘The Secret’.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!