Tems yaciye aka gahigo abikesheje indirimbo yahuriyemo na Drake na Future bise “Wait For U”. Ni ku nshuro ya kabiri Future abashije kugira indirimbo yabaye iya mbere kuri Billboard 100 Hot Chart mu gihe Tems ari ku nshuro ya mbere, mu gihe Drake ari ku nshuro ya 10.
“Wait For U” ni imwe mu ndirimbo zigize album nshya ya Future yise “I NEVER LIKED YOU’ yagiye hanze ku wa 29 Mata uyu mwaka. Amashusho ya “Wait for u” yagiye hanze ku wa 5 Gicurasi.
Indirimbo ya Tems yaherukaga kuza mu myanya 10 ya mbere kuri Billboard ni iyo yahuriyemo na Wizkid bise “Essence”.
Tems w’imyaka 26 yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Crazy things’, ‘Damages’, ‘Try me’, ‘Fountains’ yahuriyemo na Drake n’izindi zitandukanye.
Uyu mukobwa yatangiye kuba ikimenyabose mu 2020, yiharira ikibuga cy’umuziki muri Nigeria mu 2021.
Reba indirimbo Tems yagaragayemo iyoboye izindi ubu kuri Billboard 100 Hot Chart.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!