Amakuru IGIHE yabonye ni uko ibiganiro by’uko uyu muhanzikazi yazataramira i Kigali biri kugana ku musozo bikaba byitezwe ko azahagera ubwo azaba atangiye ibitaramo bizenguruka Afurika.
Uyu muhanzikazi uherutse kuzenguruka mu bitaramo byo kumurika album ye nshya yise ’Born in the wild tems’ yakoreye i Burayi, muri iyi minsi akaba ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari gukorera ibitaramo byose akomeje kwitwaramo neza.
Urebye kuri gahunda y’uyu muhanzikazi ubona ko azataramira muri Afurika hagati ya tariki 19-25 Ukwakira 2024 nubwo aho bizabera atari yahatangaza.
Mu makuru twabashije kubona, ahamya ko uyu mukobwa yamaze kuganirizwa ku buryo mu bitaramo azakorera muri Afurika harimo n’ikizabera mu Rwanda.
Tems w’imyaka 28 yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Crazy things’, ‘Damages’, ‘Try me’, ‘Fountains’ yahuriyemo na Drake n’izindi zitandukanye.
Uyu mukobwa yatangiye kuba ikimenyabose mu 2020, yiharira ikibuga cy’umuziki muri Nigeria kuva mu 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!